Perezida Paul Kagame amaze gushyikirizwa igihembo(Foto-Urugwiro)

Kim Kamasa

NEW YORK – Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2009 yashyikirijwe igihembo mpuzamahanga gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wo Gushyigikira Iterambere (Clinton Global Initiative) cy’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, cyiswe “Global Citizen Award”, akaba ari igihembo gihabwa abantu bashyizeho bakanakangurira abandi politiki zigamije kuzamura imibereho y’abaturage ku isi.

Nk’uko itangazamakuru ryo muri Amerika ribigaragaza, uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu bandi bahawe iki gihembo cyari gitanzwe ku nshuro ya gatatu barimo Asha Hagi Elmi Amin, Peter Bakker, Dr Rola Dashti, Ruchira Gupta na Quincy Jones.

Igikorwa cyateguwe mu nama ngarukamwaka ya gatanu y’Umuryango “Clinton Global Initiative (CGI)”.

Mu ijambo rye atanga ibihembo, uwahoze ari Perezida w’Amerika, Bill Clinton, yagize ati « uwahabwa iki gihembo agomba kuba ari umuntu watanze serivisi zidasanzwe ku kiremwamuntu. Nejejwe no gutangaza ku mugaragaro abatsindiye iki gihembo uyu mwaka, bose bakaba ari intangarugero mu gutanga serivisi ku bandi.

Gukora impinduka no gukunda umurimo byabo byagize uruhare rukomeye mu guhindura no kuzamura ubuzima bw’abantu ku isi muri rusange”.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa “Clinton Global Innitiative”, abahabwa iki gihembo batoranywa n’abayobozi batandukanye bo ku isi, bakaba batoranywa hashingiwe ku buyobozi bushingiye ku cyerekezo bafite kandi bugamije ingaruka no gushakira ibisubizo ibibazo byinshi bitandukanye bihangayikishije isi.

Abahabwa ibi bihembo baturuka muri Leta, abikorera ku giti cyabo, sosiyete sivile no mu imiryango itegamiye kuri Leta.

Nk’uko bigaragazwa n’abatanze ibi bihembo, Perezida Kagame, afatwa nk’intangarugero mu miyoborere myiza no guha igihugu icyerekezo, ibi bikaza byiyongeraho kuba ari we wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, nyuma agashobora kubanisha abaturage mu mahoro no kubashyiriraho icyerekezo gihamye kibaganisha ku iterambere nyaryo.

Iki gihembo kije nyuma y’ibindi bihembo mpuzamahanga Perezida Kagame yahawe, birimo icyo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’uburinganire n’igikombe yashyikirijwe n’Ishyirahamwe ry’Abaperezida bato ku Isi (Global Leadership Award by the Young Presidents Organisation 2003).

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=294&article=9352

Posté par rwandaises.com