Imvugo ya Museveni yo gushyira iherezo ku bibazo biri mu mubano n’u Rwanda niyo yasorejeho umwaka wa 2019, gusa usesenguye neza wagira amakenga n’ugushidikanya.

Ni inshuro ya kabiri abanyarwanda bashobora kuba bagira amakenga n’icyizere gike ku kuba Uganda yakemura ibibazo imaze igihe itera mu mubano wayo n’u Rwanda. Ubwa mbere hari ubwo hasinywaga amasezerano ya Luanda, ubwa kabiri byashingirwa ku magambo ya Museveni asoza umwaka wa 2019.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Ambasaderi Adonia Ayebare wakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019. Asanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwavugaga ko ubutumwa Ambasaderi Ayebare yari afite, “butanga icyizere” mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu mu kuvugana, kuganira.”

Ubutumwa bwa Museveni ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda biragoye ko umuntu yabwizera 100%, ngo yishyiremo ko hari ikigiye gukorwa kuko mu gihe yabwandikaga, ibimenyetso bigaragaza ibihabanye n’ibyo yavugaga.

Mbere na mbere ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro ya Luanda, abanyarwanda baketse ko ikibazo gikemutse, ko nta n’umwe uzongera guhohoterwa ari muri Uganda ndetse ko n’abafungiyeyo bagiye kurekurwa. Gusa siko byagenze, kuko byakomeje nk’uko byari bisanzwe, abafungwa bagafungwa, abakorerwa iyicarubozo rigakomeza bakajya bajugunywa ku mipaka bagizwe intere.

Ni nako Uganda kandi yakomeje umubano wayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR ndetse irinangira ubwo yasabaga kubahiriza amasezerano Museveni yasinywe. Ibi nibyo byatumye intumwa z’u Rwanda na Uganda zinanirwa kumvikana mu biganiro biheruka kubera i Kampala.

Mu gihe Museveni yandikaga ko umuti ugiye kuboneka, ku rundi ruhande ikinyamakuru Red Pepper cyari kimaze gutangaza inkuru ivuga ko abanyarwanda 200 bagamije ibikorwa by’iterabwoba binjiye muri Uganda mu mugambi wo guhungabanya iki gihugu mu bihe by’iminsi mikuru.

Muri iyo nkuru havugwamo ko bamwe muri abo bakora ibikorwa by’iterabwoba batawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu gihugu, ISO.

Red Pepper isanzwe iterwa inkunga n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh ni kimwe mu binyamakuru byakunze gusiga u Rwanda icyasha no guha rugari abarwanya ubutegetsi bwarwo.

Umwe mu bo cyanditse ko ari abanyarwanda bagamije ibikorwa by’iterabwoba kuri Uganda ni uwitwa Abdul Razak Subwanone, umunyarwanda uba muri Uganda aho acuruza ibyuma by’imodoka akura i Dubai. We n’undi munyarwanda witwa Edward Nsenga ucuruza telefoni bafashwe na ISO mu mukwabu watwawemo abagera kuri 200.

Ikigaragaza umugambi wa Uganda udahinduka ni uko aba banyarwanda bakuwe mu bandi na mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera ngo biregure, ubu bivugwa ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ISO mu nzu zayo z’ibanga ahitwa Kyengera, bashinjwa kuba intasi ziturutse mu gihugu cy’igituranyi.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko bitumvikana uburyo abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bitwa intasi kuko bamwe muri bo batanafite ubwo bushobozi ahubwo baba bashaka imibereho kimwe n’abandi.

Ati “Ibyo kugera ahantu igihugu gihiga abanyagihugu b’abaturanyi kuri ubwo buryo ntabwo byasobanuka. Abandi bakavuga ngo abo baba bagiyeyo, baba bagiye gutata, gutata iki kirimo abana, kirimo abagore, abagabo, kirimo abantu batazi kwandika no gusoma, abantu bari aho bashakisha uko biberaho nk’uko abanya-Uganda benshi bari hano. ”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukora nk’umuturanyi warwo ngo rutangire ruhige abaturage ba Uganda.

Ibimenyetso byagiye bijya hanze nyuma y’ibyo abayobozi ba Uganda bakunze kuvuga ku mubano n’u Rwanda, bigaragaza ko abantu bakwiye kwishima mu rugero, ntibizere ko ikibazo cyakemutse ahubwo bagategereza bibaye. Ni uko ubutumwa bwa Museveni bwakwakirwa.

Perezida Kagame na Museveni baheruka gushyira umukono ku masezerano agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Luanda

https://igihe.com