Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yacyira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ububiligi General Charles Delcour

Umugaba mukuru w’ingabo z’Ububiligi, General  Charles Henry Delcour uri muruzinduko rw’iminsi 4 mu Rwanda atangaza ko ubufatanye hagati y’ingabo zombi bushingiye k’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Ububiligi.
 Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, General Chrales Henry yabonanye n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Umugaba mukuru w’ingabo z’u  Rwanda, General James Kabarebe. Nyuma yo kugirana ibiganiro biganisha k’ubufatanye hagati y’ingabo zo mu bihugu byombi, General Charles Henry yabonanye na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda(RDF) aho baganiriye ibirebana n’amahugurwa ku ikoranabuhanga rigezweho(engineering field).
Mu ijambo rye, General Charles Henry, umugaba mukuru w’Ingabo z’Ububiligi, atangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika gifitanye  umubano mwiza n’Ububiligi. Yavuze ko  uruzinduko rwe rugamije gushimangira uwo mubano uranga ibihugu byombi, hakarebwa icyo buri gihugu cyafasha ikindi. Kuri uyu wa kabiri, ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe, General  Charles Henry Delcour, Umugaba mukuru w’ingabo z’Ububiligi yavuze  ingabo z’u Rwanda zishimwa uburyo zitwara ku rwego mpuzamahanga, mu butumwa butandukanye zirimo muri Afurika.
General Charles Henry ashima uburyo Ingabo z’u Rwanda zigenda zibigira umwuga. Kuri iyi ngingo avuga ko ariyo mpamvu Ububiligi n’u Rwanda bizakomeza gufatanya haba mu guhererekanya za porogaramu zirebana n’amahugurwa ya gisirikali. Binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rukaba rwigira k’ubunararibonye bw’ingabo zo mu Bubiligi. Kuri ubu, abasilikari b’u Rwanda bagera kuri 53 bakaba baranyuze mu ishuli rikuru rya gisilikari riri mu gihugu cy’ Ububiligi.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, General Charles Henry  Delcour akaba yaranasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ahashyinguye abantu barenga ibihumbi 250. Mu ijambo rye ubwo yari amaze kunamira inzirakarengane zihashyinguye akaba yaramaganye ubwicanye bwakorewe abatutsi ndetse akagaya amahanga ataragize icyo akora, nyamara yari abifitiye ubushobozi.

 Kapiteni Alexis

Posté par rwandaises.com