Senateri Umulisa Henriette arahirira kuzuza inshingano ze nshya(Foto-Urugwiro)
Thadeo Gatabazi

KIMIHURURA – Nyuma yo gukurikirana indahiro z’Abasenateri bashya 2 mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Insinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa 10 Nzeli 2009, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango yagarutse ku byiza u Rwanda rugenda rugeraho, anavuga ko n’ubwo hari byinshi bigerwaho hari ibindi Abanyarwanda basabwa agira ati “uko tugera kuri byinshi ni ko dusabwa kurushaho gukora neza”

Ibindi Perezida Kagame yibanzeho harimo ku byashyizwe ahagaragara muri raporo ya Banki y’Isi aho u Rwanda rwasimbutse 72 ruvuye ku mwanya wa 139 rukajya ku mwanya wa 67 mu mivugururire y’ubucuruzi ku rwego rw’isi mu bihugu 183, agira ati “ibi bigaragaza ko byose bishoboka iyo abantu bose babyitayeho bakanabiharanira”.

Abo Basenateri 2 barahiye ni Umulisa Henriette na Dr Kagabo José basimbura Mukabaramba Béatrice wavuye muri Sena kubera gutanga sheki zitazigamiwe na Safari Stanley watorotse igihugu nyuma yo gukurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Perezida wa Repubulika akaba yarabahaye ikaze ku myanya mishya, anababwira ko indahiro barahiye igomba kujyana n’inshingano ziremereye biyemeje.

Yagize ati “imirimo dukora ni iyo kubaka igihugu kandi igihugu ni Abanyarwanda,ndetse imikorere myiza ni yo itanga umusaruro, ibi tukaba tugomba kubigeraho mu gihe gito, kandi iyo kimwe kibuze byose biba bituzuye”.

Perezida wa Repubulika yanasabye ko u Rwanda rwazasimbuka indi myanya 50 rukajya ku mwanya wa 17 mu mikorere myiza y’ubucuruzi mu yindi raporo izashyirwa ahagaragara na Banki y’Isi ikindi gihe, anatangariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu gihe kiri imbere hazajyaho gahunda y’ihuza Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Inteko Ishinga Amategeko haganirwa kuri politiki y’igihugu kugira ngo zitangweho ibitekerezo.

Senateri Umulisa warahiriye inshingano nshya yatangarije Izuba Rirashe ko agiye kugaragariza Abanyarwanda ingufu, mu byo azakora byose ndetse akazibanda kubyo bakeneye.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=288&article=9060

Posté par rwandaises.com