Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda ucyuye igihe Serge Karonkano (Foto / Village Urugwiro)

Jean Ndayisaba

URUGWIRO VILLAGE– Nyuma y’imyaka 4 ahagarariye igihugu cye cy’u Burundi mu Rwanda, Ambasaderi Serge Karonkano, ku wa 12 Ukwakira 2009 yasezeye kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Mu byo baganiriye, harimo kumushimira uruhare u Rwanda rwagize mu kugarura umutekano mu Burundi, ibihugu byombi kandi bikaba byiteguye gukomeza gukorana mu nzego zinyuranye.

Nk’uko Ambasaderi Karonkano wari unakuriye abahagarariye imiryango n’ibihugu byabo mu Rwanda yabisobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe, ngo muri iyi myaka yose yakoranye neza n’abayobozi n’abaturage b’u Rwanda. Ati “nari naje kwa Perezida Paul Kagame kumushimira uburyo twakoranye mu kazi igihugu cyacu cyari cyaradushinze mu Rwanda”
Ambasaderi Karonkano yongeye gushima intambwe u Rwanda rugenda rutera cyane cyane mu burezi ku bantu bose, ubuzima, ubukerarugendo, gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, urwego rw’abikorera ku giti cyabo, n’ibindi. Icyamushimishije cyane, ariko ni umutekano u Rwanda rufite mu bice byose by’igihugu ari na byo shingiro y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye.
Mu byerekeye imiyoborere myiza, Ambasaderi Karonkano Serge yavuze ko yashimiye Perezida Kagame uburyo igihugu kiyobowe n’uruhare abaturage babigiramo ndetse n’imvugo ikoreshwa mu Rwanda y’ubuyobozi mu gihe mu Burundi ngo bagikoresha imvugo “ubutegetsi” agira ati “iki ni ikintu gihambaye cyane mu kwimakaza demokarasi ituma abanyagihugu n’abayobozi batahiriza umugozi umwe mu gukomeza iterambere”.
Nk’inararibonye mu by’ububanyi n’amahanga kuko yakoze mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Burayi, Amerika ndetse no mu bihugu 6 by’Abarabu, Ambasaderi Karonkano Serge, yatangaje ko aho yakoze hose ntaho yabonye ubufatanye nk’ubwo yabonye mu Rwanda. Ati “nk’igihugu cy’abaturanyi, twakoranye neza n’abayobozi n’abaturage bo mu Rwanda. Turi Abavandimwe koko”.
Mbere y’uko asezera kuri Perezida Kagame, Ambasaderi Serge Karonkano yari yabanje no gusezera ku Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Rose Mukantabana, ku wa 24 Nzeli 2009.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=302&article=9745

Posté par rwandaises.com