Mats Melin (ibumoso), Mukantabana Rose (hagati) na Tito Rutaremara

Inama mpuzamahanga y’Abavunyi bakuru ba bimwe mu bihugu by’Afurika harimo n’uwo mu gihugu cya Suède yashoje imirimo yayo ku wa 15 Ukwakira i Kigali. Iyo nama yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 13 Ukwakira.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo inzego z’abavunyi bo muri ibyo bihugu bitandukanye zikora imirimo zashinzwe, abo bavunyi bagaragaje imbogamizi zituma ruswa n’akarengane bigenda birushaho kwiyongera mu bihugu by’Afurika ariko banatanga icyo twakwita umuti kugira ngo imikorere yabo irusheho kugirira abaturage umumaro.
Mu isozwa ry’iyo nama, Umuvunyi wo mu gihugu cya Suède bwana Mats Melin yavuze ko kugira ngo imirimo y’urwego rw’abavunyi irusheho kugirira akamaro abaturage b’ibihugu byabo ngo n’uko izo nzego zahabwa ubwigenge buhagije ndetse zikanahabwa n’ubushobozi bujyanye n’amafaranga.
Bwana Mats ariko yanavuze ko ugenwa kuri uwo mwanya w’Umuvunyi ndetse n’abo bakorana bagomba kuba abanyakuri, banabifitiye n’ubumenyi buhagije kugira ngo ibyo bakora byemerwe n’abanyagihugu.
Mu kiganiro Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Tito Rutaremera yagiranye n’abanyamakuru yamenyesheje ko igikenewe kugira ngo ruswa n’akarengane birandurwe burundu mu bihugu by’Afurika ari uko byagira imiyoborere myiza n’ubutabera butajenjetse.
Bose bahurije hamwe ko imiyoborere mibi ariyo ibyara ruswa n’akarengane bityo ruswa nayo ngo ikaba ari imbogamizi ku mibereho myiza y’abaturage no ku burenganzira bwabo. Abavunyi bakuru basanga ruswa mu gihugu igereranywa n’indwara ya Kanseri mu mubiri, mu gihe imiyoborere mibi n’umuco wo kudahana bidindiza iterambere ry’igihugu.
Ikindi abo bavunyi b’ibihugu by’Afurika basanga ari ingenzi mu kazi kabo ari uko urwego rwagira ubushinjacyaha bwajya bugeza ku nkiko zitandukanye z’ibihugu byabo dosiye z’abakekwaho ibyaha bya ruswa n’ibyo kunyereza imitungo ya za Leta zabo. Inzego zitandukanye zo mu bihugu by’Afurika ngo zigomba gufatanya mu guhashya ruswa n’ibindi byaha bituma iterambere nyaryo ritagerwaho bityo ngo akaba ariyo mpamvu Leta zihora zumva ntacyo zakwimarira zidasabye inkunga mu bihugu bikungahaye.
Asoza iyo nama y’abavunyi bakuru b’ibihugu by’Afurika, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite madamu Mukantabana Rose yasabye ko bagomba kuba indakemwa mu mico no mu myifatire ngo nibwo bazabasha kurwanira ukuri n’ubutabera kuri bose.
Madamu Mukantabana yabwiye abavunyi bakuru b’ibihugu by’Afurika ko mu gihe cyose abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza imitungo basiga babikoze mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi bahagera bagakingirwa ikibaba, ngo uwo muco mubi utazacika. Yagize ati « icyo cyifuzo nacyo muzagitekerezeho neza mu nama zindi muzahuriramo kuko niba umuntu ava mu gihugu kimwe yibye ibya rubanda ntabiryozwe ngo kubera yambutse umupaka, nsanga ayo mahano azahoraho kuko abayakora batayahanirwa.
Mu Rwanda, Umuvunyi mukuru Rutaremara avuga ko ingamba zo kurwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho zamaze gufatwa, ibyo bikaba ngo bigaragarira mu nzego zishinzwe kugenzura, kuburizamo no kugaragaza amakosa azikorerwamo. Aha yatanze urugero rwa polisi y’igihugu, urwego rw’umugenzuzi mukuru wa Leta, ikigo cy’igihugu cy’ibizami bya Leta ndetse ngo na za njyanama z’uturere, imirenge n’utugari, aho yemeza ko izo nzego zose iyo zikora neza ziburizamo ibyaha byinshi kandi zikanatanga raporo y’ibitagenda bityo bikaba byakosorwa. Izo nzego zose ngo baruzuzanya n’ubwo rufite aho ruhera n’aho rugarukira.
Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Tito yavuze ko mu biganiro bitandukanye byatanzwe n’abavuye mu bihugu binyuranye ngo bungutse byinshi bizatuma barushaho kunoza imikorere y’urwego bashinzwe. Tubibutse ko ibihugu byari byitabiriye iyo nama y’abavunyi bakuru ari : BurkinaFaso, Burundi, kenya, Ile Maurice, Mali, Namibia, Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

Kayira Etienne

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1931c.htm

Posté par rwandaises.com