Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 17 ku matariki ya 19 na 20 Ukuboza muri Kigali Convention Centre nk’uko bimaze kumenyerwa.

Ni inama ireba uko ubuzima rusange bw’igihugu buhagaze, hagatangwa inama n’ibitekerezo, hagafatwa n’imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibitameze neza binozwe.

Abanyarwanda batangiye kwiyandikisha basaba kuzawitabira. Nk’ababa muri Canada, Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yabahaye ubutumire ku wa 19 Ugushyingo ibasaba gutangira kwiyandikisha niba bifuza kuzitabira iyi nama muri KCC, bakabikora bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa ingingo z’ingenzi zizaganirwaho muri uyu mushyikirano, gusa amakuru agera kuri IGIHE ni uko kuri uyu wa Gatatu habaye inama inonosora neza ibizaganirwaho.

Umushyikirano uheruka niwo wafatiwemo imyanzuro irimo uwo kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Umurenge Sacco kugira ngo zibafashe kwivana mu bukene vuba no kwigira.

Soma:Imyanzuro 10 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Perezida Paul Kagame agaragaje impungenge ku mpamvu inyungu ku nguzanyo yajyaga ihabwa abatishoboye bafashwa muri gahunda ya VUP, yavuye kuri 2 % ikagera ku 11 %.

Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo gahunda ya VUP yahinduwe, abaturage aho gufasha bakazajya bakwa inyungu y’umurengera

Mu Mushyikirano uheruka Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Rwangombwa John, yavuze ko inyungu ya 2 % yakwaga ku nguzanyo z’abatishoboye yatangwaga buri kwezi, umwaka ugashira batanze inyungu ya 24 %, mu gihe inyungu ya 11 % yashyizweho itangwa ku mwaka.

Nyuma y’aho iyi ngingo igiriweho impaka, uburyo iyi nguzanyo yatangwaga byahise bivugururwa bisubira ku nyungu ya 2% ndetse Imirenge Sacco yamburwa gutanga inguzanyo za VUP.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA, cyandikiye Imirenge Sacco yose ibaruwa iyimenyesha ko itemerewe kongera gutanga inguzanyo ya VUP.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, aherutse kubwira IGIHE ati “Amafaranga azaba ari kuri konti z’inzego z’ibanze muri Sacco ni nazo zizajya zemeza abagomba kuyahabwa muri make inzego z’ibanze nizo zizaba umuyoboro wo kuyaha abaturage. Imishinga izajya yemerezwa ku Murenge, za Sacco zihite zitanga amafaranga mu gihe mbere ari Sacco zemezaga imishinga zikanatanga amafaranga.”

“Inyungu ya 11% nayo yavuyeho, ahubwo SACCO izajya ifata 2% ya serivisi.”

Ku mwanzuro wo kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange, kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kugenzura ibigo by’imari, Kevin Shyamba Kavugizo, aherutse kuvuga ko hashyizweho itsinda ryo ku rwego rw’igihugu rigomba gukurikirana igaruzwa ry’inguzanyo za Sacco, ririmo Minecofin, Minicom, BNR, RIB n’abandi.

Ati “Twakoze mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyabashije kwishyuza amafaranga agera muri miliyoni 754 Frw, naho icya kbiri cyo cyagaruje menshi kurushaho, agera kuri miliyari 1.5. Ni ukuvuga ko bijyanye n’izindi mbaraga zashyizwe mu kwishyuza kubera ko izo za Sacco nazo ubwo rya tsinda ryishyuzaga zari zirimo gukora ibishoboka mu kugaruza inguzanyo zitishyuwe, aho icyo gikorwa muri rusange kimaze kugaruza miliyari 5 Frw, muri miliyari 10 Frw z’inguzanyo.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, atanga ibitekerezo mu nama y’Umushyikirano cyane ku bijyanye n’inyungu ya VUP

Undi mwanzuro wavugaga ku kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo igihugu gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze .

Kimwe mu byakozwe mu kuwushyira mu bikorwa, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Urwego rw’ubuhinzi rwongerewe miliyari 32.4 zizakoreshwa mu bijyanye n’inyongeramusaruro, kubaka ubwanikiro, ubuhunikiro, kugura imashini zumisha imyaka no gutunganya igishanga.

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana nacyo cyari cyafatiwe umwanzuro w’uko hagomba guhuzwa igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha kugikemura.

Ni mu gihe muri iki gihe imibare igaragaza ko 38% by’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yahaga ibisobanuro mu magambo Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, ku ngamba guverinoma yafatiye iki kibazo yavuzemo ibijyanye no gutangiza ikigo mbonezamikurire cy’abana bato hakitabwa ku mikurire y’umwana muri rusange atari imirire gusa.

Izindi ngamba zizashyirwa mu bikorwa binyuze muri icyo kigo harimo kuboneza imikurire n’imirerere y’abana ku mudugudu, gutanga inyunganirabiribwa irimo ibinini by’inzoka na Vitamine bihabwa abana n’abagore, ifu yitwa Ongera, Shisha Kibondo; ubukangurambaga ku minsi 1000 ya mbere y’umwana n’izindi.

Muri Gahunda ya Shisha Kibondo, kuva muri Mutarama 2017 kugera icyo gihe mu 2018, hatanzwe toni zisaga ibihumbi 3 548 mu gihugu hose.

Undi mwanzuro warebaga ku bijyanye no gushishikariza abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

Mu 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Made in Rwanda, ndetse hasohorwa amabwiriza agaragaza ko ibyakorewe mu Rwanda bihabwa umwihariko iyo bigeze mu masoko ya leta, ibintu byateye imbaraga abakorera imirimo itandukanye mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kuvuga ko mbere yo gutangiza gahunda ya Made in Rwanda, urwego rw’ibikorerwa mu nganda rutazamukaga cyane, aho rwatanze nibura miliyari 323 Frw mu myaka ibiri yikurikiranya ya 2011 na 2012.

Yakomeje ati “Byaragabanutse mu 2014 ariko nyuma yaho kuva mu 2015 twabonye izamuka rya 11% ku mpuzandengo, rutanga nibura miliyari 510 Frw mu myaka yakurikiye. Twongeyeho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi, urwego rw’inganda rwatanze umusaruro wa miliyari 1456 Frw ku musaruro w’igihugu, ni ukuvuga ko rwazamutse 49% uhereye mu 2015. Rero Made in Rwana irakora.”

Soma: Mu mibare: Made in Rwanda imaze gutanga musaruro ki?

“Urugero rwa kabiri ni ukureba ibyoherezwa mu mahanga. Mbere y’ubukangurambaga bwa Made in Rwanda, ibyoherezwa mu mahanga byazamukaga ku mpuzandengo ya 10%, ariko mu myaka itatu ishize twabonye ibyoherezwa mu mahanga byiyongera kuri 17% ariko twanabonye urunyurane rw’ibyoherezwa mu mahanga, aho mbere twabonaga ikawa n’icyayi, ubu dufite imboga, indabo, urusenda n’ibindi byiyongera ku bisanzwe twoherezaga mu mahanga. Rero Made in Rwanda irimo gutanga umusaruro.”

Mu yindi myanzuro harimo kandi ugamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire (Ejo Heza) no gukangurira abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.

Gahunda ya Ejo Heza yatangirijwe mu mushyikirano uheruka, kuri ubu imibare yerekana ko abanyarwanda barenga ibihumbi 170 bamaze kucyiyandikishamo, muri bo ibihumbi 60 bamaze kwizigamira, aho ubwizigame bumaze kugera mu kigega ari miliyoni zirenga 500 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukava ku gipimo cya 10.6% bukagera kuri 23 % mu 2024.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) giherutse gutangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukoresha ku mafaranga bizigamiye muri Ejo Heza, ufite ubwizigame bungana na miliyoni enye kuzamura, ashobora gukoresha 40% yayo nk’ingwate mu bigo by’imari, kubaka inzu cyangwa kwiga.

Uwizigamiye agera kuri miliyoni 4 Frw kuzamura atangira kuyakoresha akimara kuyizigamira mu gihe ubundi bwizigame buhabwa nyirabwo hashize imyaka 55 habariweho n’inyungu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, atanga ibitekerezo

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yabajijwe ibijyanye no gufasha abaturage kugira ngo basobanukirwe gahunda ya Made in Rwanda

Abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu y’umushyikirano

Perezida Kagame asezera abayobozi batandukanye ubwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasozwaga

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 11 Ukuboza 2019