Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi, Conseil d’Etat, rwemereye umushakashatsi François Graner kugera ku nyandiko zibitse amateka y’u Rwanda ku butegetsi bwa François Mitterrand.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ubusabe bwa François Graner, uri mu bagize Survie – kuva mu 1984 iharanira Impinduka muri Politiki y’u Bufaransa kuri Afurika bwashyigikiwe nyuma y’imyaka itanu asaba kwemererwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse, zigaruka ku makuru bwari bufite ku Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu nibwo bwahaye uburenganzira François Graner ngo abashe kwinjira mu nyandiko za François Mitterrand [wayoboye u Bufaransa hagati ya 1981 na 1995] ku Rwanda, zijyanye n’uruhare rw’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Conseil d’Etat yizera ko umushakashatsi François Graner ‘‘afite inyungu ifite ishingiro mu gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka no gukuraho urujijo ku kibazo gifitiye inyungu abantu benshi.’’

Izi nyandiko zafunguriwe ubushakashatsi mu mwaka wa 2015 nibwo Perezida François Hollande yatangaje ko zigiye gushyirwa ahabona ariko byari bitarakorwa.

Icyemezo cyafashwe cyari gitegerejwe na benshi. Mu cyumweru gishize François Graner yaganiriye n’Urwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi harebwa uko yakwemererwa kugera ku nyandiko z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa zijyanye n’uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside.

Minisiteri y’Umuco mu Bufaransa, yari yitandukanyije n’ubusabe bwa François Graner igiye kumufungurira amarembo nyuma y’amezi atatu asaba kwemererwa kugera kuri izo nyandiko.

Umunyamategeko muri Conseil d’État no mu Rukiko rusesa imanza mu Bufaransa, Me Patrice Spinosi, yagaragaje ko intambwe yatewe itanga icyizere.

Ati ‘‘Ni intsinzi ku burenganzira ariko no ku mateka.’’

Yakomeje avuga ko abashakashatsi nka François Graner, bagiye kugira ububasha bwo kugera mu nyandiko za Perezida Mitterrand kugira ngo bashyire umucyo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo mu 1995.

Kureba muri izi nyandiko za Perezida Mitterand bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, itegurwa rya Opération Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero.

Muri ibyo bindi harimo kureba ku buryo u Bufaransa bwahaye intwaro Guverinoma yakoze Jenoside kugeza n’igihe yari mu mayira ihunga ndetse n’igihe yari yageze mu buhungiro muri Zaïre.

Ni igikorwa kandi cyafungurira amayira ubundi busabe bw’abantu bazajya basaba kureba muri izo nyandiko no ku zindi mpamvu zinyuranye zirebana n’ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda.

U Bufaransa bushinjwa uruhare mu gutera inkunga Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kuyitegura. Mu 2016, CNLG yatangaje amazina y’abasirikare 22 b’Abafaransa bayigizemo uruhare.

Ingoma ya Perezida Macron yatanze icyizere ku bijyanye n’inyito ya Jenoside no gukurikirana abagizemo uruhare.

Muri Mata 2019 Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside.

Macron yavuze ko iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert, rizaba rifite inshingano zo “gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Gusa u Bufaransa bucumbikiye benshi mu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu myaka ishize. Mu minsi ishize niho hafatiwe Félicien Kabuga. Uyu musaza w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, yari amaze imyaka 23 yihisha ubutabera. U Bufaransa bwemeye ko amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mu nyandiko zo ku butegetsi bwa François Mitterrand ajya ahabona Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana wayoboraga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

https://igihe.com/