Hon. Jack McConnell, intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ushinzwe kubungabunga amahoro

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ya Minisitiri w’Ubwongereza  ushinzwe kubungabunga amahoro, Rt.Hon. Jack McConnell.  Mu biganiro byabo byibanze ku ngamba zafatwa mu kubaka amahoro   ndetse n’uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro. McConnell nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame akaba yaratangaje ko ingamba u Rwanda rwafashe nk’igihugu cyaciye mu ntamabara ndetse n’amakimbirane  ari nziza cyane. Akaba yaranatangaje ko abaturage bo mu Rwanda bafite umutekano n’ uburengazira ubwo aribwo bwose. McConnell akaba yishimira ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kwimakaza amahoro mu Rwanda. Yashimiye u Rwanda kandi mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bikirimo amakimbirane, aha yagarutse ku kazi gakomeye ingabo z’u Rwanda ziri gukora i Darfur muri Soudan akaba asanga  ari uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye muri Afurika ndetse no ku Isi yose.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rosemary Museminali  akaba atangaza ko kuba McConnell  yaraje  mu Rwanda kwirebera aho u Rwanda rugeze nyuma yo kuva mu ntamabara, ibyakozwe mu rwego rwo kugarura no kubungabunga umutekano, ngo ni ibyo kwishimirwa.  McConnell na Perezida Paul Kagame bakaba bararebeye hamweuko mu bindi bihugu bafatanya mu rwego rwo gukemura ayo makimbirane.  Perezida Paul Kagame akaba asanga hagomba kurebwa  ibintu by’ingezi by’icyo gihugu.

McConnell yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke muri Kongo, ariko ashima u Rwanda mu bikorwa byakozwe kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke muri kiriya gihugu. Yavuze ko hagomba kubaho ubufatanye bw’inzego zose, ikigomba gukorwa  kikagenda neza. McConnell yanavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyabayemo jenoside  rukwiye kubera urugero ibindi bihugu ku ntabwe rumaze kugeraho mu kubaka no kubungabunga amahoro mu Banyarwanda, aho abakoze jenoside n’abayikorewe babana mu mahoro. Ibi byose bikaba bituruka kuri Politiki nziza y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Perezida Paul Kagame akaba asanga ibibazo biri mu bihugu byakemurwa n’uko bashyiraho politiki nziza, imitwe itavuga rumwe ikicarana, igakorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo baba bafite.

Tubibutse ko MacConnell ari intumwa yihariye ya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza  mu Kubaka amahoro, akaba yarasuye u Rwanda ku italiki ya 20 ukwakira 2009.

 

Bugingo Fidèle

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1932b.htm

Posté par rwandaises.com