Antonio Guterres na Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umunyamaganaga wungirije w’umuryango w’abibumbye Dr Asha Rose Migiro. Mu biganiro bagiranye byibanze kuburyo bwo guhuza gahunda z’Umuryango w’Abibumbye aribyo bise “One UN”.  Dr Asha Rose Migiro akaba atangaza ko yagiranye na Perezida Kagame ibiganiro byiza, akaba yarashimiye cyane Perezida  kuri gahunda nziza  u Rwanda rwihaye. Yashimiye kandi ingamba zagiye zifatwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Akaba yaranashimangiye ko imiroranire  y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye imeze neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Rosemary Museminali we akaba atangaza ko imitwe yose y’Umuryango w’abibumbye igiye gukora nk’umutwe umwe ikajya ihuza gahunda. Ibi rero nk’uko Minisitiri abisobanura ngo harimo inyungu nyinshi,  dore ko n’u Rwanda rwabitangiye akaba ari nabyo umunyamabanga wungirije wa UN yashimiye u  Rwanda.

Dr Asha yashimye kandi uburyo u Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga umutekano  mu karere, akaba yarashimiye imikoranire hagati y’u Rwanda na Kongo  mu kugarura  umutekano. Perezida Paul Kagame akaba yarasabye Umuryango w’Abibumbye gushyira muri gahunda ibyo baba biyemeje. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Rosemary Museminali yaravuze ko mu byo bagarutseho na none harimo iby’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda  aho u Rwanda rwasabye ko uru rukiko  niruramuka rufunze,  imfungwa zazanwa mu Rwanda  kuko ibyakozwe byakorewe mu Rwanda. Yagize ati “Yaba ari ushaka kwandika, ari ushakisha amateka y’iki gihugu, ntawukwiye kujya kubishakira  ahandi”.

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame kandi yakiriye Komiseri mukuru w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe gucyura impunzi Antonio Guterres.  Mu biganiro byabo ahanini bikaba byaribanze ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino mu bihigu bituranye n’u Rwanda.

Antonio akaba atangaza ko iki kibazo kizakemuka vuba kuko ubu barimo gukorana na Late zose. Yavuze kandi ko  ashima u Rwanda ku byo rumaze gukora muri gahunda yo gucyura impunzi. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Bazivamo Christophe akaba avuga ko umwanzuro wafashwe ari uko iki kibazo kizakemuka burundu. Umuryango w’Abibumbye ukaba wizeza ko uzafasha muri byose bitarenze mu mwaka wa 2011  ibibazo byose bikazaba byakemutse. Mu bizakorwa hari ugushishikariza impunzi gutaha ndetse no kumvikana n’ibihugu birimo izo mpunzi. Nkuko Minisitiri  Bazivamo abitangaza, umuyobozi mu Muryango w’Abibubye ushinzwe gucyura impunzi(UNHCR) ngo abagize uruhare muri Jenoside bose si impunzi, bakaba bagomba gufatwa bagashyikirizwa inkiko. Minisitiri Bazimano Christophe yatangaje ko nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi ko buri wese aba yemerewe kubona ubwenegihugu bundi, yagenda neza akabona ibyangombwa nk’umuturage w’aho ari aho kwitwa impunzi. Antonio Guterres akaba yarashimye Leta y’u Rwanda ingufu yashyize muri iki kibazo akaba yarijeje ko nk’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gucyura impunzi bagiye gufatanya  bagacyemura iki kibazo burundu.

Bugingo  Fidèle

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1932a.htm

Posté par rwandaises.com