Minisitiri w’Intebe Makuza Bernard(ibumoso) na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bahagarikiye igikorwa cyo gutwika intwaro(Foto-Gashegu M)

Thadeo Gatabazi

KAMPALA – Mu ijambo yavugiye mu nama ya mbere y’umutekano n’amahoro ihoraho mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza, wahagarariye Perezida Kagame muri iyo nama, yabwiye abari bayitabiriye ko ukwishyira hamwe mu mikorere ntacyo byageraho mu gihe hatari umutekano mu bihugu bigize uwo muryango.Iyo nama y’iminsi 3 yabereye i Kampala muri Uganda yatangiye ku wa 5 Ukwakira 2009 ibera muri Hoteli ya “Speke Resort” Munyonyo yari igamije kumenyekanisha no gushyira ahagaragara ishusho y’amahoro n’umutekano muri EAC ikaba yarafunguwe na Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni.

Minisitiri Makuza kandi yibukije ko mu bihugu byo muri EAC mu bihe byashize byakunze kurangwa n’ibikorwa by’amakimbirane, ibyo bikaba bikwiye gufatwa nk’isomo kugira ngo bitazongera.

Yakomeje agira ati “ingaruka z’ayo makimbirane ku biremwamuntu mu gihugu cy’u Burundi ziracyari mu bitekerezo by’abantu, iza Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, iz’inyeshyamba zo mu majyaruguru ya Uganda n’iza nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya mu mwaka wa 2007 byose biracyari bishya mu mitwe yacu”

Iyo nama kandi yanavugiwemo ibizubakirwaho mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’umuryango wa EAC izaba mu Gushyingo 2009 ikaba yari yitabiriwe n’abatumirwa barenga 300 bavuye mu bihugu 5 biwugize.

Minisitiri w’Intebe, Makuza, yasabye abari bitabiriye iyo nama kwishyira hamwe mu kurwanya ibijyanye n’amakimbirane, ashimangira ko byazakemuka ari uko ashyizwe ahagaragara, bityo ibyo bihugu bigashakira hamwe ibisubizo byayo, ariko bakanakumira ibitera ayo makimbirane mbere y’igihe hadategerejwe ingaruka zabyo.

Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, kandi yafatanyije na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gikorwa cyo gutwika intwaro ntoya 3.500 ndetse n’iziremereye, umuhango wari ugamije kwibuka ku nshuro ya 10 isabukuru y’uwo muryango.

Kuri gahunda y’iyi nama izasoza imirimo yayo ku wa 7 Ukwakira 2009 hazaganirwa k’uburyo bwo gukemura amakimbirane n’ibyaha, demokarasi, imiyoborere myiza, gukemura amakimbirane ku mitungo kamere n’imipaka hamwe n’amahoro n’umutekano.

Iyo nama kandi izavuga no ku ishyirwaho ry’ishami rimwe ry’ingabo zihoraho za EAC mu kubungabunga umutekano muri EAC. Izo ngabo zizaba zitwa “East African Standby Force”

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=299&article=9599

Posté par rwandaises.com