|
Mu Rwanda, umugambi “One Dollar Campaign” umaze gukusanywa akayabo karenga miliyoni 600 z’amanyarwanda. N’ubwo One dollar campaign ari igikorwa cyatekerejwe na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, imibare yashyizwe ahagaragara n’ Umuhuzabikorwa wayo, Robert Masozera, igaragaza ko mu kayabo ka miliyoni zirenga 600 z’amanyarwanda zimaze gukusanywa kugeza ubu, Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze gutanga miliyoni 127 z’amanyarwanda. Andi asigaye yose yaturutse imbere mu gihugu.
One Dollar Campaing ni igitekerezo cya bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, aho buri muntu asabwa gutanga nibura idolari rimwe ry’Abanyamerika, mu rwego rwo kubakira amacumbi abana b’imfubyi barokotse jenoside, batagira aho bakinga umusaya.
Nk’uko Masozera yabitangaje, igikorwa cyo kubakira amacumbi abo bana, kizatangira mu cyumweru gitaha. Amacumbi ya mbere azubakwa i Kagugu mu arere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Igikorwa cya One dollar Campaign cyatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009 i Kigali.
http://www.voanews.com/centralafrica/archive/2009-07/2009-07-17-voa1.cfm
Postépar rwandaises.com