Nzabonimpa Amini na Jean Ndayisaba
MU NTEKO – Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange ya Sena ku wa 29 Ukwaira 2009 ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Muligande Charles, yayitabye kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bijyanye n’ireme ry’uburezi mu byiciro binyuranye by’amashuri mu Rwanda.
Ibyo bikaba byari bijyanye n’icyifuzo cy’Inteko Rusange ya Sena yateranye ku wa 9 Nyakanga 2009, imaze kumva raporo ya Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’Ibibazo by’Abaturage, yemeje ko hatumizwa uhagarariye Guverinoma kugira ngo asubize mu magambo ibibazo bivugwa mu burezi bw’u Rwanda.
Ku bibazo bivugwa mu mashuri makuru y’u Rwanda ni uko mu gihe cy’imyaka 15 hashinzwe amashuri makuru yigenga agera kuri 11, zimwe mu nzitizi afite akaba ari ukudahabwa icyemezo cyo gukora cya burundu kandi hari abanyeshuri batangiye kuyarangizamo.
Hifujwe kandi ko ubumenyi butangwa mu mashuri makuru bwahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, umuvuduko w’ubwiyongere bw’abanyeshuri wajyana n’ibikorwa remezo. Hatanzwe urugero rw’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE / Busogo ryubakiwe abanyeshuri 400 ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 2.500.
Ku kibazo cyo kudaha icyemezo cya burundu cyo gutanga impamyabumenyi zemewe na Leta ku mashuri makuru, Dr Muligande yavuze ko akenshi kugitanga bijyana no kubanza gusuzuma imikorere y’ayo mashuri, abarimu afite, ireme ry’amasomo atanga, umusaruro batezweho n’ibindi. Ibyo akaba ari byo byashingiweho hashyirwaho Ikigo cy’Igihugu cy’Amashuri Makuru (National High Council of Education)
Gusa ngo ikibazo ni uko igenzura ryatangira rikerewe kandi hari abanyeshuri batangiye kurangiza muri ayo mashuri, bikaza no kugaragara ko atujuje ibyangombwa. Umuti akaba ari uko igenzura rizajya rikorwa vuba, ishuri ritujuje ibisabwa rigafungwa hakiri kare.
Muri ibyo bisobanuro kandi Dr Muligande yanavuze ku kibazo cy’imyigishirize mu cyongereza yaje isimbura iyo mu gifaransa, Dr Muligande yatangaje ko abarimu bahawe ibizamini kugira ngo hamenyekane urwego rwabo mu kumenya icyongereza.
Yongeyeho ati “mu biruhuko by’amezi 2 bigiye gutangira, abarimu bose bazahugurwa ku buryo bwihuse (intensive training) mu cyongereza”.
Yongeyeho ko Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) na ryo ryafashe gahunda yo gushyiraho ibigo byigisha indimi mu Rwanda hose. Asoza agira ati “mu gihe gito abari mu mashuri bose bazaba bavuga icyongereza”.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=309&article=10094
Posté par rwandaises.com