Yanyuranyije n’uwamushinjuraga bimuhamya icyaha!
-Abacamanza bamaze amasaha agera muri atatu mu mwiherero mbere yo gusoma imyanzuro y’urubanza!
-Abashinzwe umutekano bahise bamutwara kumufunga!

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/10/2009 ku nshuro ya kabiri Mukeshabatware Dismas uzwi mu itangazamakuru cyane cyane mu kwamamaza kuri Radio Rwanda, yitabye bwa kabiri urukiko rwa Gacaca rw’umurenge wa Ngoma Akarere ka Huye aho yagombaga kwiregura ku byaha aregwa, ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nkuko byagaragaye mu rubanza rwe, ibyaha yaregwaga ni :Kuba nyirabayazana, kwitwara gisirikare, gutanga imbunda no kujya kuri bariyeri. Kuri ibi byaha urukiko rukaba rwamugize umwere. Icyaha cyaje kumuhama ni icyo kuba yaragambaniye uwitwa Lusia hanyuma nyuma yo kwicwa akajya mu nzu ye. Uyu Lusiya, nkuko byatangajwe mu buhamya ngo akaba yarishwe mu kwezi kwa gatanu hagati. Mukeshabatware yemera ko yagiye mu nzu y’uwo Lusiya ariko ngo yari yaramaze kwicwa.

Mu kwiregura kuri iki cyaha Mukeshabatware yari yazanye umutangabuhamya wo kumushinjura, uyu ni musanzire we witwa Gatwa. Uyu ni we Mukeshabatware yaje ahungiyeho avuye i Kigali. Twababwira ko uyu Gatwa we afungiye i Mpanga akaba yarahamwe no kugira uruhare muri jenoside.

Dore uko kunyuranya hagati ye n’umutangabuhamya we byagenze:

Umutangabuhamya yagize ati: “Mukeshabatware yavuye I Ngoma mu kwezi kwa gatandatu hagati”. Nyamara Mukeshabatware we aha yavuze ko yavuye I Ngoma ku itariki ya 28/04/1994. Umufasha wa Gatwa mu buhamya bwe yatangaje ko Lusiya yishwe mu bantu bishwe bwa nyuma ni ukuvuga ko ngo yishwe mu kwezi kwa gatanu hagati. Tubibutse ko Mukeshabatware yemera ko yagiye mu nzu ya Lusiya amaze kwicwa.

Umutangabuhamya ati: “Iyo nzu ya Lusiya twayihawe na Superefe. Aha Mukeshabatware akaba yavuze ko Superefe yabahaye urupapuro barushyira umuyobozi wa Segiteri nuko abaha iyo nzu. Umutangabuhamya abajijwe izina ry’uwo muyobozi ati yitwaga Jacques, kandi mu makuru urukiko rufite yemeza ko uwo Jacques yabaye Konseye ku itariki 8/05/2009, mu gihe Mukeshabatware we yemeza ko yavuye I Ngoma kuri 28/04. Bityo urukiko gacaca rwemeza ko Mukeshabatware yari I Ngoma ubwo Lusiya yicwaga.

Nyuma yaho urukiko gacaca rwagiye mu mwiherero wanabaye muremure cyane kuko wamaze amasaha agera kuri atatu, maze urangiye urukiko rutanga imyanzuro ikurikira:
Ku byaha byo kuba nyirabayazana, kwitwara gisirikare, gutanga imbunda, no kujya kuri bariyeri, urukiko rwamugize umwere.

Hanyuma ku cyaha cyo kuba yaragize ubugambanyi mu iyicwa rya Lusiya, uyu ari na we Mukeshabatware yaje no guhita agira mu nzu, urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubugambanyi, maze rumushyira mu kiciro cya kabiri, bityo rumukatira imyaka 19 y’ igifungo. Mukeshabatware akaba yahise ajyanwa gufungwa.

UWIMANA Peter, www.igihe.com Southern Province

http://www.igihe.com/news-7-11-1176.html
Posté par rwandaises.com