Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2010, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho inkuru mbi y’urupfu rw’abasirikare 3 b’u Rwanda baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur mu gihugu cya Sudan, yifatanya n’imiryango yabo n’ingabo z’igihugu mu kababaro batewe n’urwo rupfu.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 08/06/2010.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere zijyanye na Kigali Free Trade Zone na Kigali Industrial Park, ifata ingamba zo kuyihutisha.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko akurikira:

– Umushinga w’Itegeko rivugurura Itegeko n°27/2003 ryo ku wa 18/08/2003 rigena imiterere, inshingano n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Abagore;

– Umushinga w’Itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi kandi rigashyiraho za Komite zishinzwe kunga no gutanga indishyi;

– Umushinga w’Itegeko rigena imicungire n’igenzura ry’ibiribwa, imiti, ibikoresho byo kwa muganga, ibintu bihumanya, ibintu binoza kandi bisukura umubiri, imiti ikomoka ku bimera n’ibindi byose bikoreshwa mu buvuzi;

– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Umuryango Mpuzamahanga w’Igihingwa cya Kawa yashyiriweho umukono i London muri Nyakanga 2008;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho uburyo bwo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, imaze kuwukorera ubugororangingo.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rigena umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu Itora rya Perezida wa Repubulika;

– Iteka rya Perezida rigena uko amatora y’abagize Komite y’Abunzi akorwa;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Komite y’Igihugu yerekeye umuntu n’indiri y’ibinyabuzima;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze: Bwana HABUMUKIZA Emmanuel, Bwana KAGIRANEZA Martin na Bwana MUHAYIMANA Jean Bosco.

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amategeko Ngengamikorere ya REMA.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko za Politiki zikurikira :

– Politiki y’Igihingwa cy’umuceri mu Rwanda;

– Politiki n’Ingamba byo guteza imbere Ibigo bitoya n’ibiciriritse bikora ubucuruzi.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda ijyanye no kongera ubuso buhingwaho Kawa n’Icyayi mu Rwanda.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga wo gucunga neza ubutaka n’amazi muri Gishwati.

8. Inama y’Abaminisitiri yatanze ibitekerezo byo kunoza gahunda Leta igenera ingengo y‘imari Amashuri Makuru mu Rwanda isaba Abaminisitiri babishinzwe kunoza iyo gahunda vuba ikazasobanurirwa Abanyarwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ya kabiri ku ngamba zafashwe mu gushyira mu bikorwa itangazo ryerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo irayishyigikira isaba ko yohererezwa inzego zibishinzwe.

10. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

– Muri MINAFFET

Madamu KARITANYI Yamina: Minister-Counselor i Nairobi muri Kenya.

– Muri MINISANTE

Dr. KARENGERA Stephen: Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima;

– Muri ISAR

Madamu UNDOYENEZA Domina: Umuyobozi w’Imari n’Ubutegetsi

11. Mu bindi

a) Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ubushakashatsi bwakozwe muri Afurika bwerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu 6 bya Afurika byarushije ibindi mu kwihuta mu iterambere mu myaka 10 ishize.

b) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi wo kwibohora uzaba ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 ukazizihirwa ku rwego rw’Igihugu n’Urwego rw’Umudugudu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Dukomeze kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda“.

c) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 15 Nyakanga 2010 , i Gishari mu Karere ka Rwamagana hazasozwa amahugurwa ya Polisi y’Igihugu. Mu bazaba barangije ayo mahugurwa bagera ku 2115 harimo abagore 360, ibi bikazatuma umubare w‘abagore uba 13 % muri Polisi y‘Igihugu.

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko taliki ya 30 Kamena 2010 ari umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative, ukazizihizwa hanasozwa itorero ry‘amakoperative ribera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

e) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibikorwa by’urubyiruko mu isabukuru y’imyaka 10 y‘Inama Nkuru y’Urubyiruko byagenze neza, anashimira urubyiruko rwose mu gihugu rwabyitabiriye hamwe n’inzego z’Ubuyobozi zabigizemo uruhare, kandi anibutsa ko bizasozwa ku italiki 27 Kamena 2010 kuri Sitade Amahoro i Kigali.

f) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Minisitiri w’Ubutabera w’Ubuholandi yagendereye u Rwanda, agasura ahantu hatandukanye harimo Gereza ya Mpanga, Ibikorwa by’abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), Urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama n’urwa Nyamata n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Yanashimye intera u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje kandi ko amatora y’Abunzi mu Gihugu hose azaba ku italiki ya 30 Kamena 2010.

g) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Kamena 2010 hazaba Inama izahuza inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’Inzego z’Ibanze mu rwego rwo kunoza imihigo y’Intara n’Uturere ya 2010/2011.

h) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ingabo bigenda neza.

i) Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku Itariki ya 15 Kamena 2010 i Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba habaye Inama ya tekiniki mu byerekeye guhuza imiyoboro “Fiber optic inter-connectivity“ hagati y’u Rwanda n’Igihugu cya Tanzania.

j) Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hashize ukwezi n’igice hatangijwe gahunda yo guha umwana inkongoro y’amata. Iyo gahunda izatangizwa ku mugaragaro mu Karere ka Kamonyi ku itariki ya 24 Kamena 2010. Uwo muhango uzatangizwa na Nyakubahwa Ministiri w’Intebe.

Yayimenyesheje kandi ko ku itariki ya 28 Kanama 2010 i Kigali hazaba irushanwa ry’uburyohe bwa Kawa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yayimenyesheje kandi ko u Rwanda rwagenewe na Global Agriculture and Food Security Program ( GASFP) amadorali miliyoni 50 muri gahunda ya Food security kubera ubwiza bw’umushinga u Rwanda rwatanze.

k) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 21 Kamena 2010 i London mu Bwongereza,Commonwealth Business Council yahaye igihembo cya The 2010 African Business Award u Rwanda kubera ibikorwa byo korohereza ishoramari n’ubucuruzi.

l) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Bwana Philippe Douste Blazy, Perezida wa UNITAID yasuye u Rwanda. Yifuje ko u Rwanda rwaba umunyamuryango wa UNITAID. UNITAID yageneye u Rwanda miliyoni 2 z’amadolari iyacishije muri UNICEF.

m) Ministiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umukinnyi wa NBA muri Amerika yakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku wa kabiri tariki 22 Kamena 2010. Yanayimenyesheje kandi ko amarushanwa ya Basket Ball ya Afurika y’abana batagejeje ku myaka 18 y’amavuko azabera mu Rwanda ku matariki 14-24 Nzeri 2010. Aya marushanwa azitirirwa Nyakubahwa Paul KAGAME.

n) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri uku kwezi kwa Kamena 2010 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika u Rwanda rwahawe igihembo cya International Award for Excellence kubera ibikorwa by’agashya muri tekinoloji byagaragajwe n‘umushinga „Kibuye Power One“ wo kubyaza amashanyarazi Methan Gaz yo mu Kiyaga cya Kivu „

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

http://www.igihe.com/news-6-9-5636.html

Posté par rwandaises.com