Urubanza rw’uwahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ariwe Théoneste Mutsindashyaka ruzafatwaho icyemezo n’umucamanza mu cyumweru gitaha mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Uyu mugabo arashinjwa kuba yarahishe imitungo ye iri mu mabanki yo hanze, ntayibwire umuvunyi mukuru, nk’uko amategeko abiteganya.

Nk’uko tubikesha The New Times, iyo mitungo iri ku makonti y’uwo mugabo ari muri Canada na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, akaba aregwa kuba yaranze kuzivuga nkana. Aregwa kandi kuba yarahishe ko atunze rukururana (trailer trucks/camions remorques) enye kandi akaba atarashoboye gusobanura aho yakuye amafaranga yo kuzigura. Izo rukururana yaje kuzandika kuri murumuna we. Ikindi ashinjwa ni ugukoresha nabi umutungo wa rubanda igihe yari akiyobora umujyi wa Kigali, mu mwaka wa 2004.

Mutsindashyaka akaba aregwa mu rubanza rumwe na Joseph Bahenda na Umugeni Mukabalisa bahoze bakorera Umujyi wa Kigali. Bahenda wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubukungu araregwa kuba yaremeye ko isosiyete yitwa GEOMAP yo muri Kenya yishyurwa akayabo k’amafaranga arenga miliyari y’amanyarwanda, mu gihe iyo sosiyete nta kintu yari yakoreye Umujyi wa Kigali.

Mutsindashyaka arashinjwa nanone kuba yaragurishije ubutaka bwa leta ikompanyi ya Kigali City Park, yari igamije kubaka ahantu ho kwidagadurira i Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Hagati aho Mutsindashyaka akaba akiri mu buroko kuko atararangiza igihano cy’umwaka yakatiwe n’urukiko rwa Kacyiru mu mwaka ushize ku mpamvu z’uko yahaye ikompanyi yitwa EMA kontaro ya 1,700,000,000 y’amanyarwanda yo kubaka ibiro by’intara y’Iburasirazuba, ibi bikaba byarakozwe hatubahirijwe amategeko agenga itangwa ry’amasoko.

MIGISHA M

http://www.igihe.com/news-7-11-5630.html
Posté par rwandaises.com