Published  by   ·  

Kuri uyu kabiri nibwo Dr. Charles Murigande yashyikirije umuyobozi mukuru w’Ubuyapani (Empereur) impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Buyapani.

Mu itangazo ryasohowe na Ambassade y’u Rwanda mu Buyapani, Dr Murigande yashyikirije Empereur Akihito intashyo za Presidenet Kagame ndetse no kwihanganisha Ubuyapani ku byabaye ku gihugu cyabo tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ubwo tsunami yabasenyeraga igihugu, akaba abifuriza kwiyubaka vuba.

Dr Murigande akaba yaboneyeho umwanya wo gushimira inkunga Ubuyapani butera u Rwanda mu rwego rw’iterambere  n’ikoranabuhanga nkuko tubikesha The Times.

Empereur w’Ubuyapani yashimiye Abanyarwanda ku nkunga yabo boherereje Abaturage b’Ubuyapani mu gihe bari bugarijwe n’ingaruka za Tsunami n’iturika ry’uruganda rw’imbaraga za kirimbuzi rwa Fukushima, inkunga ingana n’amadorari y’Amerika 100,000

Empereur Akihito akaba yabwiye Dr Charles Murigande ko babajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, ariko uyu munsi bashimishijwe cyane n’intambwe ifatika u Rwanda rwateye mu iterambere.

Empereur Akihito, uri kuri uyu mwanya yasimbuyeho se kuva mu 1990, yavuze kandi ko yifuza ko ubucuti bw’u Rwanda n’Ubuyapani bwakwiyongera.

Dr Murigande akaba kandi ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand, Malaysia, Thailand na Philippines, afite ikicaro mu Buyapani.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/10/05/murigande-yatanze-impapuro-zo-guhagararira-u-rwanda-mu-ubuyapani/

Posté par rwandanews