Umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika Hillary Clinton ku nshuro ya mbere yasabye u Rwanda kumugaragaro ko rwafungura umunyamerika Peter Erlinder ufungiye mu Rwanda, aho akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru dukesha RNA avuga ko ubwo yari mu nama yo kwiga kubirebana na Afurika, Clinton yabajijwe uko abona ikibazo cy’ifungwa rya Erlinder, asubiza ko Leta ya Amerika yamaze kugaragariza u Rwanda icyo ibitekerezaho.

Kuri uyu wa mbere, abunganira Erlinder bashyikirije Urukiko rw’Ikirenga impapuro zari zoherejwe n’Umunyabanga Clinton, ziturutse ku mavuriro atatu yo muri Amerika zerekana uko ubuzima bwa Erlinder buhagaze, izo mpapuro zasabaga ko yasubizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirango abashe kuhavurirwa no gukurikiranirwa yo.

RNA ikomeza itangaza ko Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana yamaganye izo mpapuro avuga ko zitagenderwaho mu gihe ambasade y’u Rwanda muri Amerika itabigizemo uruhare. Yavuze ko zishobora kuba ari n’impapuro mpimbano.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruyobowe na Johnson Busingye rufata umwanzuro kubirebana niba Erlinder ari bwemererwe gukurikiranwa ari hanze y’uburoko ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Ubushize mu rubanza rwe, Erlinder yatangarije Umucamanza Busingye ko yagerageje kwiyahura kubera ibibazo byo mu mutwe amaranye imyaka 25. Yagize ati “Nyakubahwa, nataye icyizere cyo kubaho”.

Umukobwa wa Erlinder, Sarah Erlinder, yatangaje ko ise ashobora kuba yaratangaje biriya nk’uburyo bwo kumvisha urukiko ko yaba atameze neza mu mutwe.

Ambasade ya Amerika ni yo igemurira Peter Erlinder aho afunguye muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930), umuryango we ukaba ari wo wikora ku mufuka. Umukobwa we yatangarije AP ko baba bagamije kumuhumuriza ko ibiryo bye biba bitagize ibyo bivangwamo.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5440.html