Urukiko Rukuru rwa Repubulika ruyobowe n’umucamanza Businge Johnson ari na we Perezida warwo, rwategetse irekurwa ry’agateganyo rya Professor Peter Erlinder ku mpamvu z’uburwayi. Gusa ukurekurwa kwe kukaba kutavanaho ko akomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa kane nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasomye urubanza rw’umunyamategeko w’Umunyamerika Professor Peter Erlinder, wari umaze iminsi afungiwe mu Rwanda, kuva kuwa 28 Gicurasi 2010.

Urubanza rwasomwe uregwa adahari

Mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota mike, urukiko rwasomye ibyakozwe byose mu iburanishwa rya Attorney Peter Erlinder, ruhereye ku ifatwa rye, imiburanishirize ye mu rukiko rwa Gasabo, impamvu z’ubujurire, bagaruka no ku iburanishwa rye riheruka, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rukuru rwa Repubulika.

Professor Erlinder ntiyari ahari. Umwe mu bamwunganira Me KAZUNGU, akaba yatangaje ko ukutaza mu rubanza rwe byatewe n’uko atamerewe neza, akaba ari mu bitaro.

Urukiko rwiherereye, rusuzuma ibyakozwe byose, runagenzura impapuro zavuye mu bitaro byo muri Amerika bigaragaza uburwayi bwa Peter Erlinder n’uburyo akurikiranirwa hafi n’abavuzi. Nyuma y’ibyo byose, uyu munsi nta buranishwa ryari riteganyijwe, uretse gusa isomwa ry’umwanzuro w’urukiko.

Erlinder arekuwe by’agateganyo akazajya yitaba urukiko

Mu mwanzuro warwo, Urukiko rwategetse ko Peter Erlinder ahita arekurwa ku mpamvu z’uburwayi, ariko ko adahanaguweho icyaha. Kubw’izo mpamvu agasabwa kugaragaza umwirondoro wuzuye n’aho abasha kuboneka n’igihe cyose akenewe (adresse).

Ntihatangajwe ariko igihe azongera kwitabira urukiko, n’ubwo Umucamanza yabigarutseho ko igihe cyose azakenerwa ngo atange ibisobanuro, agomba kwitaba ubutabera bw’u Rwanda.

Urubanza nyirizina ntiruratangira mu mizi yarwo

Iperereza riracyakomeza ku birego Peter Erlinder aregwa, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi yarwo, ubwo Peter Erlinder azaba yongeye kwitaba. Icyo gihe nibwo hazagira igitangazwa ku birego aregwa ku byaha yakoreye hanze y’urukiko rwa Arusha, nyamara urukiko rwa Arusha rwo rukavuga ko akurikiranyweho ibyaha aregwa bijyanye n’umwuga we.

Mu gihe akurikiranwa ari hanze, urukiko ntirwatangaje ibyo atemerewe

Bisanzwe bimenyerewe ko umuntu wese ufunguwe by’agateganyo, ahabwa imbibe z’aho atagomba kurenga, akagira n’imirimo imwe n’imwe azitirwaho. Kuri Peter Erlinder, Urukiko ntirwigeze rutangaza imbibe z’aho atagomba kurenga mu ngendo ze, ntirwanatangaje niba hari ibyo akumiriweho mu mirimo ye isanzwe y’ubwunganizi mu manza. Ibi bikaba bituma abamwunganira bavuga ko bizeye ko umuburanyi wabo ashobora kuba yasohoka mu Rwanda nta nkomyi.

Tubibutse ko Peter Erlinder w’imyaka 62, ari umunyamategeko w’umwuga mu gihe cy’imyaka isaga 30. Yigisha amategeko (constitutional criminal law and international humanitarian law) muri Kaminuza zinyuranye za Amerika, akaba n’Umuyobozi wa “The International Humanitarian Law Institute” i Minessota muri USA. Ni na we ukuriye ishyirahamwe ry’Abavoka ku ruhande rw’Ubwunganizi bose bakorera Arusha (ICTR – ADAD).

Ifungurwa rye ry’agateganyo rije rikurikira byinshi byavuzwe n’abunganizi hirya no hino ku isi, n’icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuba yarekurwa akavuzwa, ndetse n’ibyasabwe n’Urukiko rwa Arusha (TPIR – ICTR) rwaraye rusabye ko yarekurwa. Cyakora Urukiko Rukuru rwa Repubulika ntaho rwagaragaje ko hari kimwe muri ibi byifuzo rwaba rwagendeyeho rufata uyu mwanzuro.

Nyuma y’iki cyemezo, abamwunganira bagaragaje ko babyishimiye cyane. Naho Ingabire Victoire utarasibye mu manza z’uyu mugabo na we yatangaje ko ngo yishimiye irekurwa rya Peter E. Gusa akaba atangaza ko iby’urubanza rw’uyu mugabo wavugaga ko azanywe mu Rwanda no kumuburanira bidasobanutse neza.

NTWALI John Williams Edited by Moise Tuyishimire
http://www.igihe.com/news-7-11-5453.html
Posté par rwandaises.com