Supt Eric Kayiranga, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (Foto / Arishive)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Nyuma y’aho Umuvunyi Mukuru ashyikirije Inteko Ishinga Amategeko raporo y’umwaka wa 2008 ku bijyanye na ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye za Leta, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena ku wa 26 Ukwakira 2009 yagaragaje bimwe mu byuho bya ruswa n’akarengane muri Polisi y’Igihugu.

Mu byashyizwe ahagaragara n’iyo komisiyo nyuma yo gukora ubushakashati hagaragaye ibyuho bya ruswa n’akarengane mu itangwa ry’ibizamini ndetse n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ruswa n’akarengane bigaragara mu bapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda na ruswa mu mikorere y’ikigo gishinzwe kugenzura ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Eric Kayiranga, na we yemera ko ibi byuho bihari nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 26 Ukwakira 2009, avuga ko hari n’ababifatirwamo ariko ngo ni abantu ku giti cyabo si Polisi nk’urwego rubibatuma.

Yagize ati “ukora ibyo byaha abikora ku giti cye kandi arahanwa mu buryo bw’amategeko ndetse hari n’abafunze n’abirukanwa muri Polisi y’Igihugu.”

Ku bijyanye n’itangwa ry’ibizamini n’impushya zo gutwara imodoka, bimwe mu byuho byagaragajwe harimo ko abategura ibizamini n’abakosora aba ari bamwe, ku bizamini hakaba hariho amazina n’amafoto y’ababikoze ku buryo ukosora ashobora kumenya uwo akosora akaba yamurenganya cyangwa akamutsindisha bitewe na ruswa n’ibisa na yo.

Kuri iyi ngingo kandi hariho n’akarengane ku biyandikisha ari benshi ariko abashyirwa kuri lisiti y’abazakora ntirenge abantu 600. Ikindi ngo ahantu hakorerwa ibi bizamini haba ari habi cyane ku buryo hari abahitamo kutajyayo bagatanga ruswa.

Ku bijyanye no kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, Abasenateri batangarijwe ko nk’uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire) rutangwaho ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 200.000 na ho uruhushya rwa burundu (permis définitif) rukaba rugeze ku 500.000.

Ku bijyanye n’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda, Sena yagaragaje ko ibihano biremereye biteganywa n’itegeko ariko ko hari bimwe mu bihano bitateganyijwe mu itegeko kandi bicibwa amafaranga. Kuba hatari ibikoresho bihagije bireba umuvuduko na byo ngo biri mu bituma hashobora kuba akarengane cyangwa icyuho cya ruswa kubera ibihano bikaze.

Ku bijyanye n’imikorere y’ikigo kigenzura ibinyabiziga, ngo bikorwa ku buryo bubiri hakoreshejwe ibyuma cyangwa kurebesha ijisho gusa. Mu byuho bya ruswa n’akarengane byagaragajwe muri iki kigo harimo abakozi bake kandi bamwe.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=308&article=10027

Posté par rwandaises.com