Bamwe mu bagize ikipe y’u Rwanda ya Basketball (Foto/Arishive)
Pascal Bakomere

Urutonde rwashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’intoki wa Basketball (FIBA) muri uyu mwaka wa 2009 rwagaragaje ibihugu 73 ku isi bya mbere mu rwego rw’amakipe y’abagabo, muri ibyo bihugu u Rwanda rwaje ku mwanya wa 63 n’amanota 3 n’ibice bine.

Nk’uko FIBA ibigaragaza ni uko igihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi ari Argentine ifite amanota 865, ku mwanya wa kabiri haza Leta Zunze ubumwe z’ Amerika ifite amanota 861, ku mwanya wa 3 haza igihugu cya Espagne n’amanota 759, ku mwanya wa 4 hari u Bugereki bufite amanota 529, ku mwanya wa 5 haza igihugu cya Serbia n’amanota 459.

Ikigaragara kuri urwo rutonde ni uko nta gihugu cyo ku mugabane w’Afurika kiri mu bihugu 10 bya mbere. Muri Afurika igihugu kiri ku mwanya wa hafi ni Angola ifite umwanya wa 12 ku isi n’amanota 205 akaba ari na yo ifite umwanya wa mbere muri Afurika mu mukino wa Basketball.

Igihugu kindi cyo ku mugabane w’Afurika gifite umwanya mwiza ni Misiri iri ku mwanya wa 33 n’amanota 28 n’ibice 8 hakurikiraho Sénegal iri ku mwanya wa 36 n’amanota 20 n’ibice 4. Igihugu kiri ku mwanya wa nyuma ari wo wa 73 mu mukino wa Basketball ku isi ni Liberia ifite ibice bitandatu.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo iri ku mwanya wa 9 muri Afurika nyuma yo kwitabira amarushanwa yabereye muri Libya (Libiya) muri uyu mwaka, ku rwego rw’isi iri ku mwanya wa 63.

Mu rwego rw’amakipe y’abagore ikipe y’u Rwanda nta mwanya ifite ku isi kuko FIBA yagennye uko amakipe akurikirana ikurikije uburyo amakipe y’ibihugu yitwaye nyuma ya shampiyona y’isi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

Igihugu kiri ku mwanya wa mbere mu makipe y’abagore muri 2009 ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amanota 1140.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abagore kugeza kuri iyu munsi ifite umwamya 9 muri Afurika nyuma yo kwegukana uyu mwanya mu irushanwa ry’ igikombe cy’Afurika cyabereye muri Madagascar guhera tariki ya 9 Ukwakira kugeza ku ya 18 umwaka wa 2009.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=305&article=9926

Posté par rwandaises.com