Uyu Christian Queston ni umwe mu bayobozi 33 b’Ubufaransa bagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bashyizwe ahagaragara na komisiyo y’igihugu ishinzwe gucukumbura uruhare rwa leta y’ubufaransa ku byabaye mu Rwanda muri 1994 iyobowe na Jean de Dieu Mucyo.
Nkuko RNA dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu mu jenerali wahoze ari chef d’etat major wihariye wa Perezida François Mitterand arashaka kwisobanura kuri ibyo birego kuri we avuga ko ntaho bishingiye kandi ko ari ukumusebya kwa minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda bwana Tharcisse Karugarama. Gusa uyu mu jenerali akaba avuga ko leta y’ubufaransa itari kubimufashamo.
Kuri ubu rero kimwe n’abandi basirikare bicyo gihugu batunzwe agatoki muriu iyo rapport yiyambaje aba avocats ubu urubanza rukaba ruri muri parquet y’ i Paris. Ikindi ngo nuko ku bw’ubudahangarwa bwa minisitiri Karugarama asaba ko iyo dosiye yaba isubitswe.
Jules Murekezi
http://www.igihe.com/news-7-11-1198.html
Posté par rwandaises.com