Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu ucyuye igihe Mary Gahonzire (ibumoso) na Brig. Jen Emmanuel Gasana (Foto / J. Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Komiseri Mukuru w’Agateganyo wa Polisi y’Igihugu, Mary Gahonzire na Komiseri Mukuru  mushya wa Polisi y’Igihugu, Jenerali de Brigade Emmanuel Gasana, wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ku wa 19 Ukwakira 2009, Jenerali de Brigade, Emmanuel Gasana yatangaje ko atazihanganira ubunebwe muri Polisi y’Igihugu na gato.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu n’abapolisi mu nzego zinyuranye, Jenerali de Brigade Gasana Emmanuel, yashimangiye ko kwita ku murimo ari ngombwa agira ati “tugomba gufatanya tukarwanya ubunebwe, kutita ku kazi kandi ntitwigire ba ntibindeba kuko ari bwo tuzarushaho kuba inyangamugayo mu kazi kacu”.

Ikindi yavugiye muri uwo muhango ni uko abapolisi bagomba gukoresha cyane ubwenge kurusha uko bakoresha ingufu zisanzwe z’amaboko. Yagize ati “abaturage muri rusange baduhanze amaso kandi badutezeho byinshi, akaba ari yo mpamvu tugomba kuvugurura imicungire n’imikoreshereze y’ibikoresho dufite n’abakozi kugira ngo turusheho kugera ku ntego”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’Igihugu igifite urugendo rurerure ku bijyanye no gutunganya ibyo isabwa mu buryo bujyanye n’igihe, akaba yaraboneyeho gusaba abayobozi mu nzego za polisi guhagurukira imyitwarire y’abapolisi kugira ngo barangwe n’imyitwarire myiza mu kazi.

Yashimye kandi umuyobozi ucyuye igihe wa polisi kubera umwete yashyize mu kubaka igipolisi cy’umwuga akaba yanamusabye gukomeza kumubera umujyanama mu gihe cyose azaba ari ku buyobozi kubera ko azaba yubakira ku musingi yasize yubatse.

Muri uwo muhango Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Harelimana Musa Fazil, yatangaje ko kuba Guverinoma yarashyize Mary Gahonzire ku mwanya wa Komiseri Mukuru w’Amagereza mu Rwanda ari ukuzamurwa mu ntera bitewe n’icyizere cyo gushimwa bishingiye ku bwitange n’ubushishozi yayoboranye Polisi y’Igihugu.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=305&article=9889

Posté par rwandaises.com