COFORWA ni ihuriro ry’Abanyabukorikori bo mu Rwanda riteza imbere kandi rigakwirakwiza amazi meza, gukora ingomero nto z’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukori byibanda cyane cyane mu byaro nkuko Bwana HABINSHUTI Norbert yabitangarije igihe.com. Uyu ashinzwe service yo gutanga amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga muri COFORWA,mu barezi ndetse n’abahagarariye ababyeyi bo ku bigo by’amashuri bisumbuye bibiri aribyo Groupe scolaire ya Nkondo, ikaba iri mu Karere ka Kayonza ndetse na Groupe Scolaire ya Curazo yo mu karere ka Kirehe. Intego y’aya mahugurwa kwari ugukangurira abana kwigisha abandi bana “Mwana mwigisha, cyagwa se Child to child” ibi bikaba bizatuma abana bagira uruhare mu isuku n’isukura,bikazafasha kandi gushyiraho clubs mu bigo by’amashuri zizafasha abana gukangukira ndetse no guteza imbere isuku n’isukura. http://www.igihe.com/news-7-11-1689.html Posté par rwandaises.com |