Muhirwa Olivier, Igihe.com Eastern province
 Muri Hotel Umbrella iri mu Ntara y’iburasirazuba akarere Ka ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/11/2009 hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi itanu akaba yarateguwe na PURA SANI NI Projet ya JICA (Japan International Cooperation Agency) akaba yatangwaga na COFORWA.

COFORWA ni ihuriro ry’Abanyabukorikori bo mu Rwanda riteza imbere kandi rigakwirakwiza amazi meza, gukora ingomero nto z’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukori byibanda cyane cyane mu byaro nkuko Bwana HABINSHUTI Norbert yabitangarije igihe.com. Uyu ashinzwe service yo gutanga amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga muri COFORWA,mu barezi ndetse n’abahagarariye ababyeyi bo ku bigo by’amashuri bisumbuye bibiri aribyo Groupe scolaire ya Nkondo, ikaba iri mu Karere ka Kayonza ndetse na Groupe Scolaire ya Curazo yo mu karere ka Kirehe.

Intego y’aya mahugurwa kwari ugukangurira abana kwigisha abandi bana “Mwana mwigisha, cyagwa se Child to child” ibi bikaba bizatuma abana bagira uruhare mu isuku n’isukura,bikazafasha kandi gushyiraho clubs mu bigo by’amashuri zizafasha abana gukangukira ndetse no guteza imbere isuku n’isukura.
Abari muri ayo mahugurwa bakaba bemezako ibi bizagira impinduka nziza kubyerekeranye n’isuku ndetse n’isukura.

http://www.igihe.com/news-7-11-1689.html

Posté par rwandaises.com