Yanditswe  na Abdou Nyampeta

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Bufaransa no mu bindi bihugu ku mugabane w’u Burayi, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2012 guhera isaa saba z’amanywa bazataramira mu mujyi wa Toulouse bagamije guhura no gusangira ibyiza by’umuco nyarwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bateguye iki gitaramo, Bwana Jean Luc Galabert, cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu majyepfo y’igihugu cy’u Bufaransa barimo abahanzi mu buryo butandukanye twavuga nk’abaririmbyi, ababyinnyi, abanyabugeni ; bazasangira ibyiza bw’umuco bahawe kuva kera, hazaba kandi hari n’abandi bazaturuka mu bihugu bitandukanye by’u Burayi barimo na Aimable Karirima Ngarambe, uzerekana amafoto atandukanye agaragaza umuco nyarwanda.

Kuri uwo munsi, bazaririmba, babyine, bace imigani, hakinnwe inkinamico n’ibindi ; byose bikazaherekezwa n’indyo yo muri Afurika irimo isombe, igisafuliya, ibitoki, ibishyimbo, umuceri, inyama z’inka, byose bizaba byateguwe na Betty Mukamwiza, umunyarwandakazi utuye mu mujyi wa Toulouse.

Muri icyo gitaramo cyatumiwemo Abanyarwanda ndetse n’abafite amatsiko yo kumenya umuco nyarwanda, hazerekanwa ibihangano by’abahanzi batakiriho barimo Sentore, Bwanakweli n’abandi benshi, uyu ukazaba ari n’ umwanya wo kubibuka ; iki gice kikaba cyarateguwe na Nadine Uwampayizina na Patrick Lefebvre babifashijwemo na Dorcy Rugamba.

Hazerekanwa kandi na filime zirimo iyitwa « Ishema ry’Abahanzi » yakozwe na Aimable Karirima Ngarambe ndetse hakinwe n’ inkinamico « Hagati yacu » yanditswe na Alexia Murekeyisoni, umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda mu myaka ya za 40, aho bagaragaza ubuhamya bw’abagore baba mu buhungijro.

Hazahuzwa muzika nyarwanda na nyafurika mu kwizihiza icyo gitaramo hanerekanwa imideri inyuranye.

Mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gikorwa harimo Big Dom, umuhanzi nyarwanda usigaye utuye mu Bufaransa uzwi cyane mu ndirimbo nka Igishwi cy’Ikibinda, Chic Choc n’izindi, nyuma hakazakurikiraho muzika ibyinitse izacurangwa na DJ Zagoza.

Muri icyo gitaramo abantu bazabasha gutaramirwa n’abandi bahanzi n’abanyabugeni batandukanye nka Shyaka Spéciose, Alain Mwiseneza, Jean-Claude Akize, Nadine Uwampayizina, Patrick Lefebvre, Dalila Boitaud, Nathalie-Dalila Boitaud, Alexia Gakuba n’abandi. Icyo gitaramo kizatangira mu ma saa munani ku itariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka, kirangire mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho.

Jean Luc Galabert yadutangarije ko Abanyarwanda bose batuye mu Burayi batumiwe, ndetse anatanga umurongo uwakwifuza kwitabira iki gitaramo yakoresha ahamagara agahabwa ibisobanuro bihagije : +336 84 64 40 52.

www.igihe.com/diaspora/amahuriro/toulouse-abanyarwanda-b-i-burayi-bazasangira-ibyiza-by-umuco-nyarwanda-mu-gitaramo.html

Posté par rwandaises.com