Umuvunyi_Pic

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Tito Rutaremara

(Foto / Arishive)
Florence Muhongerwa

Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abayobozi bagera kuri 420 ari bo mu mwaka wa 2009 batarerekana imitungo yabo.

Ku wa 16 Ugushyingo 2009, Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, yatangaje ko abayobozi bagera ku 5.367 batarasubiza impapuro bahawe bagomba kuzuza zigaragaza imitungo yabo, ariko hakaba harimo abafite impamvu zinyuranye zirimo kuba bamwe barahinduriwe imirimo, bityo amabaruwa akagera aho bakorera batagihari.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kandi ryasuye ishami ry’imenyekanishamibare rikorera ku kigo cy’Urwego rw’Umuvunyi risanga mu mwaka wa 2004 ari bwo kwerekana imitungo byatangiye kandi buri Kamena umuyobozi wese akaba agomba kwerekana umutungo we.

Ku rwego rw’Umuvunyi ikinyamakuru Izuba cyahasanze umusirikare utarashatse ko amazina ye amenyekana, atangaza ko atari bwerekane imitungo ye avuga ko impamvu ari uko yari yaragiye kwiga, ariko aho agarukiye akaba azanywe no kuyuzuza kuko asanga ari nta kibazo biteye.

Urwego rw’Umuvunyi kandi rugaragaza ko hari itegeko rihana umukozi udatanga ibisobanuro mu kutuzuza impapuro zerekana imitungo ye. Iryo Tegeko Ngenga ni n° 61/2008.

Ingingo ya 29 n’iryo tegeko iteganya ko ibihano byerekeye imenyekanishamitungo ku nshuro ya kabiri ntiryemerwe cyangwa uwanze kurikora ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 200.000 kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

 

Posté par rwandaises.com