Abbas Rassou mu ikipe y’igihugu Amavubi(Foto/Arishive)

Peter A. Kamasa

Nyuma yaho ikipe y’igihugu Amavubi igaragaje intege nke muri ba rutahizamu kuko imaze gutsinda igitego 1 mu mikino 6,  umutoza Blanko Tucak yahisemo kwitabaza umukinnyi Abbas Rassou ukinira ikipe ya APR FC muri ba rutahizamu.

Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Jules Kalisa yatangaje ko nyuma y’uko ikipe y’igihugu ikinnye imikino 5 igatsinda igitego 1, byagaragaye ko bikwiriye ko hakongerwamo amaraso mashya cyane muri ba rutahizamu.

Jules Kalisa akomeza avuga ko ariyo mpamvu batekereje kuba bashyira mu ikipe y’igihugu umukinnyi Abbas Rasou ukinira ikipe ya APR FC kuko yagaragaje ko ari umukinnyi mwiza mu gusatira izamu.

Jules avuga ko kugeza ubu ibijyanye no gushyira umukinnyi Abbas mu Mavubi bitarakemuka neza ariko uyu mukinnyi ashobora kugatangira gukorana imyitozo na bagenzi be mu gihe hategerejwe ibyangombwa byuzuye bimwemerera kwambara imyenda y’ikipe y’igihugu.

Abakinnyi babigize umwuga bikaba biteganyijwe ko bagomba kugera mu Rwanda muri iki cyumweru dutangiye. Abo ni Sadou Aboubakar, Hamad Ndikumana Katauti, Lutula Jean Paul, Abed Saidi Makasi na Edwin Quon, Louis Aniweta n’abandi bashobora guhamagarwa babonyweho ubushobozi, nk’uko bitangazwa na FERWAFA.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=313&article=10299

Posté par rwandaises.com