Mushikiwabo Louise,Minisitiri w’Itangazamakuru

Ntamuhanga Ningi Emmanuel

KIGALI – Umwaka wa mbere w’inama hagati ya Guverinoma n’itangazamakuru yateraniye muri Laico Hotel i Kigali ku wa 6 Ugushyingo 2009. Minisiti w’Itangazamakuru, Madamu Mushikiwabo Louise atangaza ko imibanire y’impande zombi, atari mibi, ariko hari byinshi byo gukosorwa.

Ibyo Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, mu gihe hari hateranye inama yigaga ku bufatanye bw’itangazamakuru na Guverinoma mu guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru no kwishingira ibyo itangazamakuru rishyize ahagaragara.

Inama yari iteraniyemo abantu b’ingeri zitandukanye harimo abo mu nzego nkuru za Leta, iz’ubutabera, umutekano, imiryango itegemiye kuri Leta n’itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’ubwo agaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buriho mu Rwanda, yatangaje ko hari ibikorwa bitari ibyo gushimwa. Ngo hari umunyamakuru ufotora wigeze guhohoterwa n’abapolisi, nk’uko hari n’abimana amakuru nkana.

Minisitiri Mushikiwabo yemeje ko inama yabaye ari ingirakamaro, ariko ko nta gishya kirimo, kuko n’ubundi Leta n’itangazamakuru nta gihe bataganira. Gusa ngo kuganira kenshi hari ibindi byungukirwamo. Akomeza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko itangazamakuru ryakwisanzura kurushaho kandi ko abari mu nzego cyane cyane iza Leta bagomba gusobanura ibyo bakora.

Kamanzi Louis, Perezida w’Inama y’Abahwituzi, yemeza ko igihe cyose itangazamakuru rizaba rikora ibibazo bitazabura hagati yaryo na Leta kuko
hakosa ukora.

Frank Tanganyika, impuguke mu itangazamakuru, we yemeza ko inama ari nziza, kuko buri ruhande rumenya ibyo urundi ruruvugaho, impande zombi zikabona ari nk’abakeba.

Nshimyumurwa Vénant wo muri LDGL abona hakwigwa uburyo inkuru zikunze kugaragaramo “abantu batashatse kwivuga amazina” kubera umutekano wabo zagabanuka kubera ko bene izo nkuru bituma inkuru zibazwaho, iyo ari eshatu, enye mu kinyamakuru.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=313&article=10269

Posté par rwandaisqes.com