Hashize amezi ane guverinoma y’u Rwanda yemeje ko, Norbert Nkulu Kilombo, yahagarararira igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda.
Kuya 16 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, Ambasaderi Kilombo yashyikirije Perezida w’u Rwanda impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Nk’uko tubikesha Ijwi ry’amerika ngo umubano w’ibihugu byombi ushingiye kuri za ambasade wongeye gusubukurwa nyuma y’imyaka irenga 10 imiryango ya za ambasade z’ibihugu byombi ifunze. Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Bwana Rugira Amandin, we yamaze gutangira imirimo ye.
Norbert Nkulu Ambassaderi mushya wa Congo mu Rwanda
(Foto lareunification.com)
N’ubwo Ambasaderi Kilombo yageze mu Rwanda, Ijwi ry »Amerika ryasuye aho ambasade ya Kongo yahoze ikorera mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, risanga iyo nzu yarangiritse cyane, kubera imyaka imaze ifunze imiryango.
Ijwi ry’amerika ivuga ko ngo n’ubwo ntawabihamya, bisa n’aho atariho iyo ambasade izakorera kuko hatigeze hasanwa. Abantu batandukanye bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuze ko kugeza ubu ambasade ya Kongo Kinshasa mu Rwanda itarafungura imiryango, kubera ko itari yabona aho ikorera.
MIGISHA Magnifique
http://www.igihe.com/news-7-11-1480.html
Posté par rwandaisescom