Jerome Rwasa
KIGALI – Mu nama yahuje abagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) i Tunisi muri Tuniziya ku wa 19 Ugushyingo 2009 ari na ho hari icyicaro cy’iyo banki, bemeje inkunga y’icyiciro cya gatatu y’amafaranga agomba gukoreshwa inyigo ibanziriza imirimo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Eng. Linda Bihire, ku wa 20 Ugushyingo 2009 yatangaje ko n’ubwo nta nyandiko yemeza ko ayo mafaranga yamaze kwemerwa iyo nkunga yaremewe, hakaba hari hasabwe miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika zo gutera inkunga uwo mushinga uhuriweho n’ibihugu 3 ari byo Tanzaniya, u Rwanda n’u Burundi.
Muri icyo cyiciro cya gatatu cy’inyigo hagomba kwigwa ibintu binyuranye harimo imiterere y’ahagomba kunyuzwa uwo muhanda, inyigo isuzuma ingaruka ku bidukikije n’ibindi. Iyo nzira ya gari ya moshi biteganijwe ko uzava Isaka muri Tanzaniya ukagera i Kigali mu Rwanda n’ahitwa Musongati mu Burundi unyuze ahitwa i Keza mu gace ka Ngara.
Ayo mafaranga kandi ngo azanifashishwa mu kureba ibizakenerwa mu kwagura inzira ya gari ya moshi iva Dar-Es-Salaam muri Tanzaniya kugera Isaka ukaba ufite ibirometero 970, ariko ukaba unashaje kubera ko wubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.
Minisitiri Bihire atangaza ko ibintu byose bigenze uko biteganijwe, kubaka uwo muhanda byatangira nko mu kwezi kwa Kamena cyangwa Nyakanga 2010 ukaba wamara imyaka itatu wubakwa.
Yagaragaje ko kuba u Rwanda ari igihugu kigizwe ahanini n’imisozi ntawe bikwiye gutera impungenge kubera ko usibye ko bishobora gutuma ibiciro by’ubwubatsi byiyongera, ubundi ahatameze neza hazubakwa ibiraro aho bizaba ngombwa kandi bazasatura imisozi kugira ngo gari ya moshi ijye inyura mu ndaki bitewe n’uko idakata amakorosi nk’imodoka.
Ku bijyanye na gahunda y’ubufatanye hagati y’abantu ku giti cyabo na za Leta z’ibyo bihugu uko ari bitatu mu kubaka iyo nzira ya gari ya moshi, Minisitiri Bihire yavuze ko hari inyigo ibireba irimo gukorwa ikaba izaba yarangiye mu gihugu cy’ukwezi kumwe.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=319&article=10581
Posté par rwandaises.com