Kizza E. Bishumba
KIGALI – Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN Experts) yashyizwe ahagaragara ku wa 20 Ugushyingo 2009 yagaragaje ko ibihugu bigera kuri 6 ku isi birimo Uganda, Tanzaniya n’u Burundi byo ku mugabane w’Afurika bifasha umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kubona intwaro. Ibihugu bivugwa muri iyo raporo ni u Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi byo ku mugabane w’u Burayi, bikaba bitanga uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu aho batangira amabwiriza ya gisirikare ku basirikare b’uwo mutwe bari muri Kongo.
Uganda, Tanzaniya n’u Burundi bifatanya na FDLR mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu Burasirazuba bwa Kongo ari na byo bifasha FDLR kubona intwaro no gutoza igisirikare cyayo.
By’umwihariko Uganda ivugwa kuba yarakingiye ikibaba FDLR na RUD – Urunana kwinjiza mu gisirikare abasore mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri mu nkambi za Nyakivale na Kyaka II.
Iyo raporo ivuga ko Tanzaniya yo iha FDLR inzira yo kunyuzamo intwaro zinyuzwa mu kiyayaga cya Tanganyika bikajya mu Burasirazuba bwa Kongo.
Naho u Burundi bwo buregwa kuba bwarahaye FDLR imbunda zasagutse ku zari zaguriwe Polisi y’icyo gihugu bigizwemo uruhare cyane na Jenerali Adolphe Nshimirimana ukuriye urwego rw’iperereza mu Burundi akaba ngo afite umubano wihariye na FDLR. Ibyo bihugu byose inyungu bibona muri uko gushyigikira FDLR akaba ari amabuye y’agaciro bikura mu bice uwo mutwe wigaruriye.
Muri iyo raporo haranengwa imyitwarire y’ingabo z‘Umuryango w’Abibumbye (Monuc) zikorera mu Burasirazuba bwa Kongo kuba na zo ziri muri icyo gikorwa cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kandi zikaba zikoresha akayabo kangana na miliyari imwe y’amadolari y’Abanyamerika buri mwaka y’Umuryango w’Abibumbye.
Uretse ibihugu ubwabyo ngo hari kandi abantu n’amasosiyete atagira ingano agura amabuye y’agaciro mu karere gakoreramo FDLR bakajya kuyagurisha i Dubai.
FDLR ni umutwe witwara gisirikare ugizwe n’ingabo zahoze mu Rwanda (Ex-Far) n’Interahamwe bahungiye muri Kongo mu mwaka 1994 nyuma yo gukorera abatutsi basaga miliyoni Jenoside.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=321&article=10680
Posté par rwandaises.com