Ibi Perezida wa Repubulika yabivugiye Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge aho yakoreye uruzinduko kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo gusura ibikorwa by’amashyirahamwe akorera imirimo y’ubucuruzi I Nyabugogo, akaba yasuya zimwe mu nzu zikorerarwamo ubucuruzi ndetse aganira n’abazikoreramo.

Mw’ijambo yagejeje kubari aho, Perezida Kagame yavuze ko politiki igihugu cy’u Rwanda kigenderaho atari politiki z’ibihuha, ibinyoma n’umwiryane, ahubwo ari politiki yo kubaka igihugu hagamijwe amajyambere arambye. Yavuze kandi ko amajyambere aturuka ku mahoro n’umutekano, aho yibanze cyane ku kubwira Abanyarwanda ko bagomba kugira uruhare runini mu kwicungira uwo mutekano.

Mw’ijambo rye Perezida wa Repubulika yasabye Abanyarwanda gufata iyambere bagashaka icyatuma u Rwanda rutera imbere, aho yababwiye ko bafite uburenganzira bwo gukuraho umuyobozi batishimiye, niyo yaba ari Perezida wa Repubulika. Yibukije abantu ko mu matora ari imbere bakwiriye kuzatora umuyobozi ubabereye.

Abari aho bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, Perezida nawe afata umwanya wo kubisubiza. Bimwe mu bibazo byabajijwe byibanze cyane cyane kw’ishyirajamwe ATRACO ngo rikandamiza abanyamuryango baryo, ku buryo kugeza uyu munsi batazi umutungo wa ATRACO kandi bitwa ko ari abanyamuryango. Perezida yabijeje ko mu cyumweru gitaha ibyerekeye iri shyirahamwe bizaba byakemutse.

Ikindi kibazo cyabajijwe ni icy’umusore wavugaga ko intambara ikirangira isambu y’iwabo yabohojwe na Kayumba Nyamwasa, ayivuyemo asiga ayigurishije na Kalisa Alfred, none uyu munsi ubuyobozi bukaba bukimusiragiza, ndetse na murumuna we washatse kubikurikirana akaba yarahise afungwa. Perezida yavuze ko abayobozi bagenda bagasuzuma basanga ko iyo sambu ari iye, bakazahita bayimuha nta mananiza ndetse na murumuna we agahita afungurwa niba nta bindi byaha aregwa.

Perezida Kagame yashimiye abakorera mu mashyirahamwe ya Nyabugogo ibikorwa bagezeho, abizeza ubufasha bwa leta kugirango imirimo yabo izabashe kugenda neza.

Foto: Urugwiro Village
SHABA Erick Bill, Kigali

Posté par rwandaises.com