Ambilanse yari ijyanye inkomere z’iyo mpanuka kwa muganga na yo yakoze impanuka mu nzira!
– Kugeza ubu, umuntu umwe ni we umaze kwitaba Imana, ubwenegihugu bwe ni umunyarwanda!
Hari isaa sita n’iminota mirongo itanu n’ine ubwo indege y’ikompanyi Rwanda Air Express yakoraga impanuka ku kibuga cy’indege i Kanombe. Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Civil Aviation Authority ngo iyo ndege yahagurutse igeze mu kirere umupilote wayo abwira abagenzuzi bo ku kibuga ko ashaka kugaruka, bamubajije impamvu avuga ko agize ikibazo cya tekenike.
Indege bayiyoboye bisanzwe ariko moteri yayo ngo yari ifite imbaraga nyinshi kuko yari iguye ku buryo butunguranye. Ku mpamvu zitaramenyekana, nyuma yo kugera hasi igihe bari bari kuyitega amapine yahise yongera ihagurukana umuvuduko maze iragenda ihita igonga inzu ikorerwamo ibijyanye na kontorore ku gihande cyakirirwamo abanyacyubahiro iyo baje n’indege.
Igice kinini cy’indege cyacengeye mu nzu
Nkuko twakomeje kubitangarizwa n’uwo muyobozi, iyo ndege yarimo abagenzi icumi n’abakozi bayo batanu. Kugeza ubu umuntu umwe wari wakomeretse cyane ni we umaze kwitaba Imana, umwe mu bapilote yavunitse akaguru hanyuma umufasha mu gutwara indege (coopilote) yari yaheze mu ndege ariko mu kanya isaa kumi n’imwe abatabazi babashije kumukuramo akiri muzima.
Ikindi gitangaje ni uko na ambilanse yari ijyanye izo nkomere kwa muganga yagiriye impanuka I Remera ahitwa ku Giporoso ubwo yagongaga velo moteri n’umuntu wagendaga n’amaguru we wahise yitaba Imana.
–
Ngiyo ambilanse imaze kugonga umuntu ku Giporoso
Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’i Kanombe ngo ni ubwa mbere impanuka nk’iyo ibera kuri icyo kibuga.Ubwo twageraga ku kibuga i Kanombe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yari ahageze aje kureba uko iyo mpanuka yagenze.
Abatabazi bahageze ako kanya impanuka ikimara kuba
Imana ikomeze imiryango y’ababuze ababo.
Foto: U. Peter (IGIHE.COM)
UWIMANA Peter
http://www.igihe.com/news-7-11-1399.html
Posté par rwandaises.com