Mu gihe amategeko y’u Rwanda ahana abakora umwuga w’uburaya n’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, abakora imibonano bahuje ibitsina bo mu Rwanda barasaba uburenganzira bwabo.

Ibiro ntaramakuru RNA dukesha iyi nkuru bivuga ko umubare w’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje wiyongereye nyuma ya Jenoside yakorewe abatusi mu Rwanda. Umubare munini ukaba uboneka mu bari bafungiye mu magereza hirya no hino mu Rwanda.

Bamwe mu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje: Mado (iburyo) n’uyu mukobwa witwa Murenzi/ Photo RNA,

RNA bivuga ko abemeye ko bakora imibonano mpuzabitsina babihuje mu Rwanda ubu ari babiri, uwitwa Mado w’imyaka 27 n’umukobwa uwitwa Murenzi.

Imwe mu miryango itegamiye kuri Reta na yo irasaba Reta kudaha akato abo bakora imibonano mpuzabitsina babihuje kugirango na bo babone Serivisi zijyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA.

Aimable Mwananawe uhagarariye ihuriro ry’iyo miryango, avuga ko nibitaba ibyo bazakomeza gukwirakwiza ubwandu mu banyarwanda.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty international, wo uvuga ko Reta y’u Rwanda idashyigikiye na gato abakora imibonano mpuzabitsina babihuje.

RNA bivuga ko mu kwa gatatu uyu mwaka hari abakora imibonano mpuzabitsina babihuje batawe muri yombi nyuma yo kuva mu nama yabahuje muri Mozambike. Gusa ngo nyuma baje kurekurwa nyuma yo kubona ko nta bimenyetso bifatika.

Ingingo za 217 yo mu mategeko ahana y’ u Rwanda ihanisha kuva ku myaka itanu kugera ku myaka icumi y’igifungo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje cyangwa uwo ari we wese waba ashyigikiye ibyo bikorwa.

Naho ingingo ya 221 y’amategeko ahana y’ u Rwanda yo ihanisha abakora umwuga w’uburaya igihano kiva ku mezi atandatu kugera ku myaka itatu y’igifungo n’amande ari hagati y’ ibihumbi 50 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda

.

Fidèle Niyigaba

 http://www.igihe.com/news-7-11-1616.html

Posté par rwandaises.com