Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragariza Perezida Kagame ibibazo byabo (Foto / Perezidansi ya Repubulika)

Kizza E. Bishumba

RUHANGO – Ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 27 Mutarama 2010, Perezida Kagame yasanze hari ibikorwa by’intangarugero mu iterambere abatuye ako Karere bamaze kugeraho.

Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame kandi yaboneyeho asaba Abanyarwanda kudaha umwanya umuntu ushaka kubatesha igihe.

Ibyo yabivugiye ku kigo cy’amashuri cya Ruhango Indangaburezi nyuma yo gusura ibikorwa bimwe na bimwe by’iterambere byagezweho haba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu gihugu hose muri rusange biturutse ku kwitanga no kuzuzanya kw’Abanyarwanda byatumye haba impinduka nziza byaba mu buzima, mu burezi, mu ishoramari n’ibindi bigamije gukura Abanyarwanda mu bukene.

Perezida Kagame yanenze Abanyarwanda baba hanze y’igihugu igihe cyagera bakaza bafite politiki zishaje ahanini ziterwa n’uburyo umuntu aba yarakuriyemo ndetse ugasanga rimwe na rimwe bigoranye kuba bahinduka ati “njye nsanga politiki nziza ari izikura Abanyarwanda mu bukene bakagera ku majyambere”.

Perezida Kagame yashimye ibikorwa by’umuturage w’intangarugero, Mwubahamana Alphonsine, wo mu Murenge wa Byimana, uwo muturage akaba yarihangiye umushinga w’ubworozi ahereye ku nka imwe mu mwaka wa 2001 ubu akaba ageze ku nka 15 ndetse yaroroje na bagenzi be, ndetse yongeraho n’indi mishinga y’ubworozi bw’ingurube, inkoko kandi bifite isuku.

Ku bijyanye n’amashuri Perezida Kagame yavuze ko hari gahunda yo gukomeza guteza imbere uburezi, icyo gikorwa Abanyarwanda babakigira icyabo kandi bakiga ibintu bifite akamaro kugira ngo bashobore guhangana ku masoko y’akazi.

Perezida Kagame akaba yaragarutse ku ruhare rw’abayobozi avuga ko byose bishingira ku buyobozi bukora neza ati “aho usanga umwanda, umutekano muke, kudahinga, amashuri atameze neza n’ibindi usanga ari uko ubuyobozi budakora neza”.

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kujya babaza abayobozi babo ibyo babona batabakorera ati “turashaka kubaka Umunyarwanda ubaza umuyobozi udahagarariye inyungu z’abo ayobora, naho iyo mutababajije muba mumpa akazi ngo abe ari jye mbimubaza”

Ku kibazo cy’umutekano muke muri iki gihe urimo guhungabanywa muri ako Karere ka Ruhango, Perezida Kagame yavuze ko abagerageza guhungabanya umutekano nta mwanya bafite ko ingufu zakoreshejwe mu kugera ku mutekano n’iterambere zizakoreshwa mu kubahashya.

Muri icyo gikorwa abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, ibyinshi muri byo bikaba byarahise bibonerwa ibisubizo, ibindi bigashingwa ababifite mu nshingano ngo babikurikirane.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=348&article=11957

Posté par rwandanews.be