President wa Rep yatanze ikiganiro ku mbogamizi z’iterambere muri Afrika,cyabereye mu kigo mpuzamahanga cyo mu bwonegereza kirebana na politique yo mu bihe isi igezemo.Ni ikiganiro cyibanze ku nzira u Rwanda nk’igihugu kiyubaka rwanyuzemo ngo rugere ah oruri ubu.Mu ijambo rye president Kagame yavuze ko igihugu cye cyahisemo guha abaturage ijambo mu kubegereza ubuyobozi kugirango bikemurire ibibazo byabo.Yagize ati ku mugabane w’afrika dutonje abaturage kugira uruhare mu byemezo bibareba,barushaho kwizera ubuyobozi.President Kagame yibanze ku dushya duhuye ni umwihariko w’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.Aho yavuze ko ibihugu byose bidateye kimwe kuko n’imico itandukanye. Aha yagaye cyane politique yo gusindagizwa n’amahanga kuko ariyo ituma ibihugu by’afrika bidatera intambwe mu iterambere.Ati uwaduha gusimbuza imfashanyo n’ubucuruzi buteye imbere,twagera aho abandi bose bageze.

Ikiganiro cya president Kagame cyari cyitabiriwe n’inzobere muri politique zo mu bwongereza cyanaranzwe no kwakira ibibazo bitandukanye bireba u Rwanda.Abenshi bibazaga ukuntu u Rwanda rwashoboye kuvugurura inzego zose z’imiyoborere,ubukungu,imibereho y’abaturage bikava ikuzimu bijya ibuntu mu gihe gito cyane.Aha president Kagame yagaragagaje ko hirengajiwe ubwoko maze iterambere rishyirwa imbere.Yagize ati amahanga ntiyari akwiye gukomeza kutubonamo amoko kuko atariyo u Rwanda rurambirijeho iterembere. Biteganyijwe ko na mu bwongereza president Kagame azitabira inama rusange ngarukamwaka y’umuryango w’abibumbye,aho azatanga ikiganiro ku birebana no kwihutisha intego z’inkinyagihumbi zigamije iterambere.Umunyamabanga mukuru w’umunryango w’abibumbye Ban Ki moon aherutse gusaba  president Kagame kuyobora akanama kazihutisha izo ntego.

Faith Mbabazi

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1333

Posté par rwandaises.com