Ambasade y’u Rwanda mu Budage iri i Berlin ku munsi wo kuwa gatandatu yitabiriye iserukiramuco All Nations Festival, kikaba ari igikorwa kiba buri mwaka, aho ambasade zifungura imiryango ku bantu bose, maze zikerekana ibitatse ibihugu zihagarariye mu byerekeye ubukerarugendo n’umuco. Muri make ni ugufasha abantu gusa nk’abasura ibihugu byinshi byo kuri iyi si batarinze kuva i Berlin!

Uyu mwaka bikaba byari bibaye ku nshuro ya 10, bikaba byaritabiriwe n’ibihugu 28, ariko ambasade y’u Rwanda yo ni ubwa mbere yari ibyitabiriye. Ambasade ikaba yari ifunguye kuva saa tanu z’amanywa kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nk’uko uhagarariye u Rwanda mu Budage, ambasaderi Christine Nkulikiyinka yabitangaje, ngo babonye abashyitsi 800.

image

Ambasaderi Nkulikiyinka hagati y’abashyitsi bari basuye ambasade y’u Rwanda

Abasuye ambasade y’u Rwanda bakaba barabashije kumenya ibyerekeye u Rwanda nk’imibereho y’abanyarwanda, indyo n’ibinyobwa bihariye, n’uko igihugu giteye muri rusange.Herekanwe kandi film ku miterere n’umuco by’igihugu. Abitabiriye icyo gikorwa bakaba barishimiye gusura ambasade y’u Rwanda bakamenya amakuru atandukanye.

MIGISHA M

http://www.igihe.com/news-10-20-5930.html
Posté par rwandanews.com