Nyuma y’icyumweru Umuyobozi akaba n’umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru « Umurabyo » Mme NKUSI Uwimana Agnès atawe muri yombi, ubu noneho haravugwa itabwa muri yombi ry’abandi banyamakuru babiri.

Abanyamakuru batawe muri yombi nyuma ya Uwimana Agnès ni MUKAKIBIBI Saidath wandikaga inkuru nyinshi mu kinyamakuru Umurabyo, hamwe na Patrick KAMBALE wabafashaga gutunganya amashusho no gushyira inyandiko mu mwanya wazo (design). Uyu Patrick Kambale yafashwe ahita afungwa, ubwo yari yitabye kuri Polisi, nyuma yo kubona urwandiko rumuhamagara yohererejwe ejo ku cyumweru, rukamugeraho hafi isaa yine z’ijoro.

Nk’uko twabitangarijwe n’abavandimwe ba Patrick Kambale ubwo twabasangaga kuri Police Station ya Muhima iri kuri ONATRACOM, badutangarije ko convocation ihamagara Kambale yabagezeho mu ijoro bareba finale y’igikombe cy’isi yahuje Espagne na Netherland.

Nk’umuntu utari ufite icyo yikeka, Patrick Kambale yazindukiye kuri Polisi kumenyeshwa icyo bamushakira, bahita bamuta muri yombi. Urwandiko rumuhamagara (convocation) twabashije kubonera kopi ruragira ruti « Wowe KAMBALE Patrick, hakurikijwe ingingo ya 49 y’itegeko No 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004, ryerekeye imiburanishirize y’imanza

z’inshinja-byaha. Usabwe kwitaba ku italiki ya 12/07/2010 isaha ya mbiri, ku cyicaro cya Police Station Nyamirambo, kandi usabwe kuzaza witwaje uru rupapuro hamwe n’irangamuntu yawe mu biro bya OPJ SAFARI GATWA, kugira ngo bakumenyeshe igitumye uhamagarwa. Bikorewe i Kigali kuwa 11/07/2010, Umugenza-cyaha (O.P.J. SAFARI GATWA).

Umuryango wa Patrick KAMBALE uratangaza ko bamenyeshejwe na Patrice MULAMA ukuriye Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ko KAMBALE azira ifoto

yatunganyirije ikinyamakuru Umurabyo, agakikiza (background) Perezida wa Repubulika mu ifoto iriho ibimenyetso by’Abanazi. Iyo foto Kambale we avuga ko yasabwe kuyikoresha n’Umuyobozi w’Umurabyo, ko atigeze agira icyo ayihinduraho na kimwe, ko ahubwo yayikoresheje uko iri ivanywe kuri internet.

Ubusanzwe itegeko rigena itangazamakuru mu Rwanda rivuga ko iyo inkuru iteje ikibazo, hakurikiranwa nyirayo, Umwanditsi Mukuru (Chief Editor/Rédacteur en Chef), cyangwa se Umuyobozi w’Igitangazamakuru. Nta na hamwe rigaragaza ko utunganya amashusho (designer) cyangwa icapiro bazakurikiranwa ku nkuru zanditswe n’ikinyamakuru runaka.

Kambale Patrick afunzwe yakoreraga ABASIRWA (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda), akaba yarigeze kwandikira ikinyamakuru Ubumwe mu gihe kitari gito. Mu kazi ke nk’utunganya

amashusho akanashyira mu mwanya inyandiko mu buryo bunogeye ijisho (design), yakoranye n’ibinyamakuru Rushyashya, Ubumwe, Oasis, Umwezi, Gasabo, Ingenzi, Umuhanuzi, Le Réveil, Umusingi, Umusanzu, Impamo, Umurabyo n’ibindi tutarondoye.

Undi munyamakuru (…) w’Umurabyo (uri gutinya cyane no kwitaba telefoni ye igendanwa) yatangaje ko afite impungenge z’Umutekano we nyuma y’aho bagenzi be bamaze gufungwa bazira inkuru basohoye, cyangwa

ubufasha batanze ngo ikinyamakuru gisohoke gicyeye.

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-5927.html

Posté par rwandanew.be