Nyuma yuko umuryango wa EAC, Umuryango uhuza ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika wakiriye u Rwanda n’u Burundi bikaba ibihugu 5, ubu noneho ngo ibindi bihugu 2 byaba bishaka kwinjira muri uyu muryango. Ibyo ni Kongo Kinshasa na Sudani.
EAC, umuryango washinzwe n’ibihugu 3 ari byo Uganda, Kenya na Tanzaniya, nyuma hakaza kujyamo u Rwanda n’u Burundi muwa 2007, muri iki cyumweru turimo ubwo umunyamabanga wa EAC, Juma Mwapachu yari mu nama n’abanyamakuru I Arusha muri Tanzaniya, yatangaje ko ibihugu bya Kongo Kinshasa na Sudani byasabye ubuyobozi bwa EAC kwinjira muri uyu muryango.
Akaba rero yaratangaje ko ibi bishobora kuzigwaho mu mwaka wa 2010, nyuma yuko habasha kuba hajyaho isoko rusange rizahurirwaho n’ibihugu bigize EAC.
Kongo Kinshasa iramutse yinjiye muri uyu muryango yaba ari uburyo bwiza bwo kubasha kugera no gukoresha ibyambu bya Dar El Salaam (Tanzaniya) na Mombasa (Kenya) bityo ubukungu bushingiye ku bucuruzi bugasagamba. Naho Sudani, ngo yaba ibonye uburyo bwiza bwo kwifashisha igihugu cya Kenya mu kugera no gukoresha icyambu cya Mombasa.
Nkuko newtimes kibitangaza, ngo Sudani nk’igihugu kinini kurusha ibindi muri Afrika, na Kongo Kinshasa nk’igihugu cya 3 mu bunini kuri uyu mugabane, kandi bikaba binazwiho kugira ubukungu butandukanye cyane nk’amabuye y’agaciro n’amashyamba manini muri Kongo Kinshasa, ngo ibi bihugu biramutse byemerewe kwinjira muri uyu muryango, wahita uba umuryango munini kandi ukomeye mu karere no ku isi.
Gusa, ibi bihugu bifite imbogamizi kuko Kongo Kinshasa itarakemura ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba yazengereje akarere k’ibiyaga bigari na Sudani ikagira intambara z’urudaca aho ibica ari iya Darfur kugeza ubu.
Ibi bihugu nibiramuka byemewe muri EAC, uyu muryango wari ufite kugeza ubu abaturage miliyoni 120 nyuma yuko u Rwanda n’u Burundi biwinjiyemo muwa 2007, uzahita ugira abaturage miliyoni zirenga 230.
Moses T.
Posté par rwandaises.com