Mutsindashyaka Théoneste kuri ubu ugomba kwiregura ku byaha binyuranye akurikiranyweho (Foto / Arishive)

Florence Muhongerwa

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Hitiyaremye Alphonse, yatangarije ikinyamkuru Izuba Rirashe ku wa 18 Ugushyingo 2009 ko Mutsindashyaka Théoneste wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wari ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu byo akurikiranwaho harimo no kuba ataramurikiye Urwego rw’Umuvunyi imitungo we yose uko iri.

Mu byo Mutsindashyaka atagaragarije Umuvunyi Mukuru Ubushinjacyaha bwashoboye kumenya kugeza ubu harimo amakamyo 4 ya rukururana, amakonti afite mu mahanga nko mu bihugu bya Kanada, Amerika n’ibyo mu Burayi.

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije yatangaje kandi ko hari n’ibindi byaha akekwaho nko kuba yarakoze inyandiko mpimbano, kunyereza imitungo ya Leta n’ibindi bigikorerwa iperereza.

Yanakomeje avuga ko Mutsindashyaka yageneye isosiyeti yitwa “Geomap” yo muri Kenya amafaranga ya Leta nta gikorwa kigaragara atangiwe.

Hitiyaremye yibukije ko icyaha Mutsindashyaka akurikiranyweho ubu ngubu gitandukanye cyane n’ibyo agomba gusomerwa ku wa 20 Ugushyingo 2009 bijyanye n’inyubako y’Intara y’Iburasirazuba.

Mutsindashyaka yatawe muri yombi mu mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2009 akaba afungiwe ku Biro bya Polisi ya Kicukiro mu gihe idosiye ye itarashyikirizwa ubutabera ngo itangire kuburanishwa.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=318&article=10526

Posté par rwandaises.com