Minisitiri Musoni Protais ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 25 Ugushyingo 2009, Perezida Kagame yashimiwe intambwe yateje Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gihe cy’amezi 17 yari amaze awuyobora.

Muri iyo nama Minisitiri w’Intebe, Bernad Makuza, we yavuze ko ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke yasanze hari isuku nke igaraga mu bana, bityo asaba ababyeyi n’abayobozi gukemura icyo kibazo cy’isuku nke, naho ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi no gusana ibyangijwe n’umutingito byo bikaba byarakozwe ku buryo bushimishije.

Abari mu nama bamenyshejwe ko hari itorero ry’abatoza b’abagore ryatangiye ku wa 23 Ugushyingo 2009 rikazafungurwa ku mugaragaro ku wa 27 Ugushyingo 2009 rikazasonzwa ku wa 15 Ukuboza 2009, naho itorero ry’urubyiruko rugera kuri 40,000 ryo ryatangiye ku wa 24 Ugushyingo 2009. Hamenyeshejwe kandi ko ku wa 27 Ugushyingo 2009 i Kigali hazabera inama y’impuguke zigera kuri 600 mu by’amategeko zo mu ishyirahamwe “East African Law Society”.

Abari mu nama kandi bamenyeshejwe uburyo amakipe abiri y’u Rwanda mu marushanwa y’amagare yegukanye imyanya ya kabiri n’uwa kane mu makipe 11 yari yitabiriye ayo marushanwa, naho i Nairobi muri Kenya ku wa 27 Ugushyingo 2009 hakazatangizwa amarushanwa ya CECAFA aho mu kuyatangiza Perezida Paul Kagame azahabwa igikombe cy’ishimwe kubera guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru mu Karere k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba.

Abari mu nama kandi bamenyeshejwe ko hari intumwa 15 zizaturuka mu gihugu cya Zimbabwe ziyobowe na Minisitiri w’Urubyiruko muri icyo gihugu zizagirira urugendo shuri mu Rwanda kuva ku wa 29 Ugushyingo – 4 Ukuboza 2009 mu rwego rwo kureba intera u Rwanda rumaze kugeraho mu miyoborere myiza no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Muri iyo nama kandi hemejwe ko Brigadier Gasana Emmanuel umaze ukwezi ayobora Polisi y’Igihugu ahawe ipeti rya Komiseri Jenerali wa Polisi.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=321&article=10681

Posté par rwandaises.com