Kim Kamasa
ARUSHA – Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2009 ni bwo Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kwitabira inama ya 11 ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Community : EAC), inama izabera muri “Arusha International Conference Centre”.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kilimanjaro, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Amabasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Madamu Fatuma Ndangiza n’abandi bayozi mu nzego zitandukanye b’igihugu cya Tanzaniya.
Muri iyi nama ni na ho Perezida Kagame agomba gukorera ihererekanyabubasha n’uribumusimbure ku mwanya w’ubuyobozi bw’uwo muryango yari amazeho igihe kingana n’amezi 17, kuva yawusimburaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Amakuru yavaga mu mujyi wa Arusha ubwo iyi nkuru yandikwaga yavugaga ko hakurikijwe gahunda isanzwe igihugu cy’u Burundi ari cyo cyagombaga guhita gifata ubuyobozi bw’uyu muryango, aya makuru ariko ninayo avuga ko bishoboka ko u Rwanda rwakwemererwa kugumana ubu buyobozi kuko u Burundi butabyiteguye.
Muri iyi nama Perezida Kagame azatanga ijambo nyamukuru kimwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ndetse akazanayobora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uyu muryango umaze wongeye gutangizwa anashyire umukono ku masezerano y’itangizwa ry’isoko rusange mu bihugu bigize EAC.
Abakuru b’ibihugu bazagezwaho kandi raporo y’imikorere ya za Minisiteri zishinzwe EAC muri iyi nama kimwe n’ibikomeje gukorwa kugira ngo ibihugu bigize uyu muryango bigire politiki bihuriyeho.
Nyuma y’iyi nama hazabaho igikorwa kidasanzwe aho Abakuru b’Ibihugu ba EAC bazashyira ibuye ry’ifatizo bakanatera igiti ahazubakwa icyicaro gikuru cy’uyu muryango. Iyi nama iramara umunsi umwe.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=318&article=10524
Posté par rwandaises.com