Muhongerwa Florence
NYARUGENGE – Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 9 Ugushyingo 2009 rwatakiye igihano cy’igifungo cy’umwaka 1 Prof. Munyanganizi Bikoro wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda amaze guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta. Icyaha cya ruswa yaregwaga n’Ubushinjacyaha cyo yagihanaguweho.
Nyuma yo gusomerwa, urukiko rwategetse ko ahita atabwa muri yombi, icyemezo kikaba cyarashyizwe mu bikorwa nimugoroba ku wa 9 Ugushyingo 2009 ubu akaba ari mu maboko ya Polisi ya Kicukiro aho ari mbere y’uko yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya “1930”.
Abaregwaga mu rubanza rumwe na Bikoro Munyanganizi ari bo Bavakure Jean Bosco n’Umunyespanyoli Luis Duenas Herrera bakatiwe na bo buri wese igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe.
Duennas Herrena yahamwe n’icyaha cyo kudatanga imisoro ya Leta naho Bavakure ahamwa n’icyo kwinjiza ibintu mu gihugu bidasoze.
Ku wa 11 Kanama 2009 Prof. Munyanganizi Bikoro yari yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Mujyi wa Kigali nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusaba, kwakira indonke n’impano, yitwaje umwanya yari arimo nk’Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe Amazi na Mine muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ariko aza kujuririra icyo gihano.
Luis Duenas Herrera yari ahagarariye isosiyete yitwa “Espina Obras Hidraulicas” yari yaratsindiye isoko ryo gukwirakwiza amazi mu Rwanda, uwo muzungu akaba yari yarageneye Prof. Bikoro amakaro yo kubaka inzu ye ariko yinjira mu gihugu adasoze kandi mu buryo butemewe n’amategeko.
Bavakure Jean Bosco we yari umukozi w’icyahoze ari Electrogaz mu mushinga wo gutunganya amazi.
Urwo rubanza rwatangiye Prof. Munyanganizi Bikoro amaze gukurwaho ubudahungabanywa nk’intumwa ya rubanda kugira ngo abashe gukurikiranwa kuri ibyo byaha yaregwaga.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=314&article=10320
Posté par rwandaises.com