– Izatangira imikorere yayo kuwa mbere tariki 23 Ugushyingo 2009.
– Izakoresha uburyo bunogeye buri wese
– Itumanaho ryayo iri ku giciro gitoya
Kuri uyu wa kane taliki ya 19 ugushyingo 2009 mu nyubako y`aho serivisi ya marketing ya tigo izakorera ku Muhima, ubuyobozi bwa tigo bwagiranye ikiganiro n`abanyamakuru cyari kigamije gusobanura imikorere yayo nka sosiyete ya gatatu ije gutanga servisi z`itumanaho mu Rwanda hamwe n`icyo izaniye abanyarwanda mu itumanaho.
Icyo kiganiro cyari kitabiriwe n`abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda, cyari kiyobowe n`abayobozi bakuru ba tigo ari bo: Alex Kamara (umuyobozi mukuru), Mohamed Dembele (technical coordinator) hamwe na Marcelo Aleman (ushinzwe iby`ubucuruzi).
Abayobozi bakuru ba tigo, uhereye ibumoso hari Mohamed Dembele, Alex Kamara na Marcelo Aleman
Umuyobozi mukuru wa tigo mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko uburyo bw`imikorere bazanye mu Rwanda bukubiye mu cyo bita 3A izo A zikaba zivuga
A: accessibility: bishatse kuvuga ko bazakora ku buryo aho umuntu ari hose ashobora kubona network ya tigo ,
A: affordability: gutanga itumanaho ku giciro gito kibereye buri wese kuko tigo ari iya bose,
A: availability: kugeza ku bafatabuguzi babo serivisi zose bakeneye mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Yakomeje avuga ko ibi mu kubigeraho bakoze imyiteguro ihagije yaba ari mu buryo bwo gushaka abakozi bazafasha mu bijyanye n’ikwirakwiza na technical assistance ku bafatabuguzi bayo, naho ibiciro bazanye bikaba bibereye buri wese kuko guhamagara kuri nimero ya tigo uhamagara indi ya tigo igiciro ni 1 Frw/ sec ni ukuvuga amafaranga 60 ku munota, naho waba uhamagaye ku yindi nimero yaba iya MTN cyangwa Rwandatel igiciro ni 1.5 Frw /sec naho sms yabo ikazaba igura amafaranga 25 gusa.
Ku byerekeranye na Network yabo, yavuze ko kuri ubu bazatangirira mu turere 15 kuri 30 hanyuma mu mwaka wa 2011 Network yabo ikazaba yarakwiriye mu Rwanda hose.
Umuyobozi ushinzwe iby`ubucuruzi muri tigo Marcelo Aleman we yongeyeho ko tigo izatanga ifatabuguzi rihendutse ugereranyije n’andi masosiyeti asanzwe mu Rwanda kandi ko bazafata iya mbere mu byerekeranye no gufata neza abakiriya mu Rwanda. Kuri ibi bakaba biteguye no gutega amatwi ibitekerezo by`abakiriya babo ibyo ari byo byose.
Ikindi ngo ni uko ushobora gusaba nimero ushaka kuri tigo nyuma y’umubare 072 utangira nimero za tigo. Ni ukuvuga ko ushobora nko guhitamo kugumana nimero wari usanganywe mu yindi sosiyete cyangwa se ugahitamo iyindi nimero ushatse nk’italiki yawe y’amavuko, umubare ukunda,… SIM Card ya tigo ikaba igura 1000 Frw usangamo 500FRW yo guhamagara.
Bamwe mu bakozi ba tigo
Hakurikiyeho umwanya w’ibibazo aho abanyamakuru bahawe urubuga. Ibyinshi bikaba byibanze ku buryo biteguye guhangana n`amasosiyeti y’itumanaho asanzwe mu Rwanda akaba yaranahashinze imizi. Kuri ibi bibazo ubuyobozi bwa tigo bwasubije ko bajya gufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda ibyo byose bari babyizeho kandi ko bakoze imyiteguro ihagije haba mu buryo bw’imikorere, kwiga isoko, igishoro, kureba amahirwe n’imbogamizi bahura na zo n’ibindi.
Aha rero bakaba biteguye guhangana n’abo bakeba kuko ngo banamenyereye guhangana nko muri Tanzaniya aho ari yo sosiyeti ya mbere kandi bafite abakeba batandatu.
Ubuyobozi bwa tigo bukaba bwarangije iki kiganiro butangaza ko bazatangira ibikorwa byabo ku mugaragaro kuri uyu wa mbere taliki ya 23 ugushyingo.
Nyuma y’icyo kiganiro n`abanyamakuru, ubuyobozi bwa tigo bwahuye n`abakozi bazacururuza amakarita hamwe n`abazajya basobanurira abakiriya bakanababa hafi mu bibazo bashobora guhura na byo. Aha tigo yabamurikiye abo bazakorana mu bikorwa byabo ndetse n`ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari aho bwatangaje ko mu gukora ibikorwa byabo, abo bakozi bagomba kubungabunga isuku y’umujyi hamwe n’umutekano wabo kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze kuba mwiza.
Abakozi ba tigo berekwa abo bazafatanya.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali nawe yagize icyo asaba abo bakozi.
Nyuma y`ibi byose, igihe.com yegereye bamwe mu bantu bari aho bagira icyo batangaza.
Itangishaka Emmy ni umwe mu bo twavuganye uzakorera tigo ku byerekeye kwegera abakiriya no kubasobanurira imikorere ya tigo. Yatangaje ko tigo izanye imikorere itandukanye n’iy’andi masosiyeti kuko yo yoroshya muri byose.
Godfroid nawe ni umwe mu bantu bari aho watangarije igihe.com ko we yari ategereje tigo kuva kera kuko we ngo abona ifite imikorere igera no mu cyaro kandi ihendutse.
Jean Claude na we twavuganye ngo yarayitegereje ngo kuko ntacyo bimutwaye
gutunga SIM Card 2 akajya akoresha iri kumuhendukira.
Twabibutsa ko tigo ari ishami rya Sosiyeti yitwa Millicom International Cellular (MIC) ikaba ari Sosiyeti Mpuzamahanga y’Itumanaho ikorera mu bihugu 13, muri Amerika yo hagati, iy’amajyepfo hamwe no muri Afurika ikaba ifite aho hose abakiriya miliyoni 280.
Foto: IGIHE.COM
Jules Murekezi
Posté par rwandaises.com