Intumwa yihariye y’umunyamabangamukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Olusegun Obasanjo, aratangaza ko ibihugu by’u Rwanda na Kongo Kinshasa byerekanye ko hari ubushake bwo kugarura amahoro mu karere k’ uburasirazuba bwa Kongo.

Ubwo yari imbere y’akanama k’umu tekano ka Loni i New York kuwa mbere, obasanjo yavuze ko n’ubwo ubufatanye butarakomera ngo ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwo gufatanya ngo amahoro agaruke mu birasirazuba bwa Kongo.

Radio Okapi yatangaje iyi nkuru, ivuga ko Obasanjo yatangarije akanama k’ umutekano ko afite gahunda yo gushyiraho akanama kazasuzuma uko amasezerano yasinywe hagati y’ ibihugu byombi yubahirizwa.

Intumwa y’ umunyamabanga mukuru wa Loni kandi yatangaje ko yishimira ibyagezweho n’ibihugu byombi birimo gushyiraho za Ambasade, hamwe n’ igikorwa cyo guhashya inyeshyamba za FDLR cyiswe “Umoja wetu”.

Iki gikorwa cyavuye mu mishyikirano yabaye hagati ya Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda na Perezida Joseph Kabila wa Kongo cyahuje ingabo z’ibihugu byombi mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba za FDLR zikorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Obasanjo atangaza ko ibyo bikorwa byashegeshe ibirindiro bya FDLR hamwe n’ umutwe wa CNDP wayoborwaga na Laurent Nkunda.

N’ubwo ariko Obasanjo agaragaza ko hari icyizere ko amahoro azagaruka mu karere, anavuga ko hakiri imbogamizi cyane cyane mu bijyanye no kuvanga ingabo zahoze ari inyeshyamba n’ ingabo za Reta kimwe n’ impunzi z’abanyekongo zitaratahukanwa mu gihugu cyazo

Foto: FAO
Fidèle Niyigaba

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1371.html

Posté par rwandaises.com