Perezida Paul Kagame (iburyo) na Dr David MacRae (Foto-Village Urugwiro)
Jean Ndayisaba

KIGALI – Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2009 muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye mu bihe bitandukanye, Dr David MacRae, wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) waje kumusezeraho nyuma y’imyaka 5 yari amaze ahagarariye uwo muryango mu Rwanda na Madamu Joy Hutcheon, Umuyobozi mushya wa DFID mu Karere k’Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba.

Aba bashyitsi bombi bakaba barishimiye intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, bavuga ko biteguye gukomeza gushimangira ubufatanye n’u Rwanda.

Nk’uko Dr MacRae yabitangarije abanyamakuru, mu gihe amaze mu Rwanda EU yibanze ku gufasha abaturage no kuganira na bo mu mishinga bo ubwabo bihitiyemo cyane cyane muri gahunda y’ubudehe.

Dr MacRae yavuze ko mu gihe cyose amaze mu Rwanda yiboneye intambwe rumaze gutera mu iterambere akaba ibyo abishimira Perezida Kagame uza ku isonga ryabyo agira ati “u Rwanda rufite amizero yo kugana aheza”.

Mu gihe cy’imyaka itanu (200 – 2013) EU ikaba yarateganyije gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 290 z’amayero, ni ukuvuga hafi miliyari 246.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri yo 60 % bizafasha mu nzego z’uburezi, ubuzima no kugeza ku baturage amazi meza, 40 % zisigaye zikazafasha mu bikorwa by’iterambere ry’icyaro, ibikorwa remezo, imiyoborere myiza, ubucuruzi n’ibindi.

Ku birebana n’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2010, Dr MacRae yatangaje ko yizeye ko azagenda neza nk’ay’Abadepite yabaye mu mwaka wa 2008.

Dr MacRae akaba agiye guhagararira EU muri Nigeria n’Akarere k’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS). Mbere yo kuza mu Rwanda akaba yarahagarariye EU mu bihugu bitandukanye birimo Fiji, Vanuatu, Tonga, Samoa, Tuvalu, Kiribati, Marshall Islands na Papua New Guinea.

Nk’uko James Musoni, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabitangarije abanyamakuru, Madame Joy Hutcheon, Umuyobozi mushya wa DFID mu Karere k’Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba yari azaniye ubutumwa Perezida Kagame bw’uko u Bwongereza bwishimira cyane umubano n’ubutwererane bufitanye n’u Rwanda. Yagize ati “yamubwiye ko gahunda zose z’ubufatanye bafitanye n’u Rwanda zitazahinduka”.

Mu myaka 10 ishize, u Bwongereza bukaba bwarateye u Rwanda inkunga isaga miliyoni 400 z’amapawundi, ni ukuvuga hafi miliyari 380 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyari 285 zanyujijwe mu ngengo y’imari ya Leta.

Inkunga y’u Bwongereza ku Rwanda ahanini ireba urwego rwo kugabanya ubukene, hibandwa ku nzego z’ubukungu, uburezi, ubuzima n’imiyoborere myiza.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=321&article=10679

Posté par rwandaises.com