Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 10 EAC imaze (Foto / Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Imyaka 2 nyuma y’uko u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rumaze gukuramo inyungu nyinshi zirimo ubwiyongere bw’abashoramari n’ibindi, ibyo bikaba byaremejwe ku wa 7 Ugushyingo 2009 na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Madamu Mukaruliza Monique.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uwo muryango wongeye gukora dore ko kuva utangiye mu mwaka wa 1967 wigeze gukora imyaka 10 nyuma uza guhagarara mu wa 1977 bitewe n’ubwumvikane buke bwarangaga abari abayobozi b’ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya.

Bimwe mu bikorwa byaranze icyumweru cyo kwizihiza iyo sabukuru harimo gufatanya n’abaturage ba Nyarugunga kubaka ibyumba by’amashuri bizakenerwa muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, ibyo bikaba byarakozwe n’abakozi ba Minisiteri ya EAC, ibiganiro byahise mu bitangazamakuru binyuranye bikubiyemo ubutumwa bwo kwerekana ibyiza biri muri uwo muryango n’ibindi.

Ibyo byose byashojwe n’igikorwa cy’urugendo rw’ibirometero 12 uturutse kuri Sitade Amahoro-Nyarutarama-Kibagabaga no kugaruka. Minisitri Mukaruliza yatangaje ko urwo rugendo rwakozwe rwari mu rwego rwo guha umubiri ubuzima bwiza ari na cyo abatuye muri EAC bifurizwa.

Kuva u Rwanda rwinjiye muri EAC ku wa 1 Nyakanga 2007 rwagiye rugirirwa icyizere, rukaba rumaze umwaka umwe n’igice ku ntebe y’ubuyobozi bwawo kandi ubusanzwe Perezida uwuyobora agira manda y’umwaka umwe.

Ibyo bikaba byaragarutsweho na Minisitiri Mukaruliza Monique.

Minisitiri Mukaruliza kandi yibukije ko gushyira umukono ku masezerano y’isoko rimwe muri EAC bizakorwa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikazaterana ku wa 20 Ugushyingo 2009, ari na wo munsi hazizihizwa ku rwego mpuzamahanga isabukuru y’imyaka 10 EAC imaze.

Mukaruliza kandi yibukije ko ibyiza byo guhuza isoko byigaragaje mu bihugu byari bisanzwe muri EAC aho ubucuruzi bwabyo bwiyongereyeho 40 %.

N’ubwo hizihizwa isabukuru y’imyaka 10 EAC isubukuye gahunda zaho, Minisitiri Mukaruliza yavuze ko hakiri ibibazo by’amikoro atuma gahunda zimwe na zimwe muri uwo muryango zidakorwa uko biteganijwe. Muri byo yavuze ikibazo cy’imyumvire kuri gahunda zimwe z’umuryango nko gukoresha indangamuntu gusa nk’icyangombwa mu rujya n’uruza rw’abantu muri EAC n’ibindi.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwizihije iyi sabukuru.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=313&article=10315

Posté par rwandaises.com