Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngonga aganira na bamwe mu bashyitsi bari bitabiriye inama. (Foto-J.Mbanda)

Jean Ndayisaba

URUGWIRO VILLAGE – Mu biganiro birambuye birimo kubwizanya ukuri, Luis Moreno-Ocampo, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i Lahaye mu Buholandi yagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo ku wa 12 Ugushyingo 2009, baganiriye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, uburyo yateguwe, igashyirwa mu bikorwa n’uburyo amahanga yatereranye Abanyarwanda ndetse u Rwanda runasobanura uko rubona ubutabera mpuzamahanga bukorwa n’uko bukwiriye kuba bukora.

Nk’uko Luis Moreno-Ocampo yabitangarije abanyamakuru, yimenyeye by’imvaho uko Jenoside mu Rwanda yakozwe akaba yariyemeje gusobanurira na yo cyangwa se ababyirengagiza.

Yagize ati “mfite abana bakiri mu mashuri i Bueno Aires, muri Argentina. Abarimu babo ntibashobora kubabwira ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Ndizera ko nk’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC nzagerageza kumvisha abantu bose, baba abo muri Amerika y’Amajyepfo, abo muri Aziya n’ahandi ku isi ko mu Rwanda ari ahantu ho kwigira ibyabaye muri Jenoside”.

Ku byerekeye imikorere ya ICC ikemangwa kuba yibasira cyane ibihugu bya Afurika kurusha ibyo ku yindi migabane, Luis Moreno-Ocampo, avuga ko ibyaha by’intambara mu Burayi bitakigaragara cyane nko mu myaka 60 ishize.

Yongeraho ko bagenza ibyaha mu bihugu byasinye amasezerano y’i Roma ashyiraho ICC kandi ngo abayobozi b’Afurika ni bo ubwabo basanga ICC bakayisaba gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu ku mugabane w’Afurika, aho ibihugu 30 bimaze gusinya ayo masezerano.

Luis Moreno-Ocampo kandi yatangaje ko ICC kandi yatangiye no kugenza ibyaha by’intambara mu gihugu cya Afganistan na Georgia ndetse na Palestine ikaba yaritabaje ICC ku byaha byakozwe mu ntambara hagati yayo na Israël.

Fatou Benssuda, Umushinjacyaha wa Kabiri Wungirije wa ICC we yavuze ko ahubwo abayobozi b’Afurika ari bo bagira uruhare mu kwitabaza ICC mu rwego rwo guhana ibyaha byibasira inyokomuntu.

U Rwanda ariko si ko rwo rubibona. Nk’uko Martin Ngoga, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yabisobanuye nyuma y’ibi biganiro, ngo u Rwanda rusanzwe rwemera ibikorwa by’ubutabera mpuzamahanga, ariko bikaba ngombwa ko ICC ikora mu buryo buringaniza abantu bose kimwe nta kubasumbanya ngo habeho abibasiwe kurusha abandi.

Yagize ati “uko ibi bibazo bizagenda bikosorwa ni byo bizagena uko u Rwanda rwakorana na ruriya rukiko mu minsi iri imbere”

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=315&article=10371

Posté par rwandaises.com