Rutayisire Origène, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge (Foto / Arishive)

Ntamuhanga Ningi Emmanuel

NYARUGENGE – Nkuko byemezwa na perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, Afurika Alexis,Umuyobozi w’ako Karere, Rutayisire Origène, yanditse ibarwa isaba kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ku wa 1 Ugushyingo 2009.

Afurika yemereye Izuba Rirashe kuri telefoni ku mugoroba wo ku wa 2 Ugushyingo 2009, ko koko Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yandikiye Perezida w’Inama Njyanama kubera icyo yise “impamvu ze bwite”

Ibaruwa yayimuhaye ku mugoroba wo ku wa 1 Ugushyingo 2009 bavuye mu Nama Njyanama y’Akarere. Yagize ati “byarantunguye ! Twari twiriwe mu Nama Njyanama nta kintu agaragaza”

Kwemeza cyangwa guhakana ubwegure bw’uwo muyobozi wari kuri uwo mwanya, kuva mu Kwakira 2006, bizagaragarira mu Nama Njyanama Idasanzwe iteganijwe ku wa 3 Ugushyingo 2009, ibyo bikaba byemezwa na Alexis Afurika.

Inkuru zatangiye kuvugwa ku mpamvu zaba zarateye Rutayisire kwegura ku byaba ari ibyavugiwe mu nama y’umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yateranye ku wa 30 Ukwakira 2009.

Ngo iyo nama yaba yaravuze ku nyubako y’igorofa ya Muyenzi Jean Paul yubakwa (hafi y’amasangano y’umuhanda yo mu mujyi wa Kigali rwagati n’icyari Inzu Ndangamuco w’u Rwanda n’u Bufaransa) bivugwa ko ko yubatse mu buryo butubahirije amategeko ko nk’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge atafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Amakuru avuga ko Rutayisire yaba yaragaragaje ko atagombaga kubikora mu gihe ibyangombwa byasabwaga byaba byaratinze mu nzego z’ubuyobozi. Ikinyamakuru cyashatse kumenya ukuri kose kw’ibivugwa, Rutayisire Origène, telefoni ye igendanwa ntiyashobora kuboneka.

Ukwandika yegura k’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, byanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Amajyambere, Alphonse Nizeyimana.

Kuba yaba yarabitewe n’ibyavugiwe mu nama y’umutekano yaguye, yaba Afurika, yaba Nizeyimana ntibabyemeza, ngo kuko nyir’ubwite yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Icyemezwa ni uko icyo kibazo cyavuzwe koko.

Ku nyubako ya Muyenzi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Amajyambere, yemeza ko yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.

Yemeza ko imirimo y’ubwubatsi yatangiye muri Mutarama, yandika asaba ibyangombwa nyuma y’amezi 3, ngo bivuga ko yaba yarashenye mbere y’uko asaba mu buryo bwemewe. Izuba Rirashe ryashatse kuvugana na Muyenzi, telefoni ntiyashobora kuboneka.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge atangaza ko hari uko urwo rwego rusanzwe ruzi Umuyobozi wa Komite Nyobozi. Ku ruhande rw’ibishimwa, Afurika yemeza ko Rutayisire azwiho gukurikirana ubuzima bw’Akarere kurusha abamubanjirije no kuba abakozi muri rusange bafatwa kimwe.

Ariko ngo yaba adatinyuka gufata ibyemezo ku bibazo biremereye no kudasabana cyane n’abantu bo hanze, ahanini bitewe n’uko aba cyane mu kazi ke. Ngo kuba ari umuyobozi, n’ubwo hamwe ari ngombwa, ku rundi ruhande biboneka nk’inenge.

Hakurikijwe ingingo ya 79 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Akarere yo ku wa 24/02/2006, iyo Umuyobozi w’Akarere agize impamvu ituma adakomeza imirimo ye asimburwa n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu, amatora akaba mu gihe kitarenze amezi 3.

Rutayisire ni Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge kuva mu Kwakira 2006, asimbuye Mubiligi Jean Marie Vianney wahamaze amezi 5 gusa. Abayobozi Bungirije na bo basimbuye abatangiranye na manda.

Ukwegura kwa Rutayisire ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, kuramutse kemeye, ako Akarere kaba kagiye kugira Umuyobozi wa gatatu muri manda y’imyaka 5 gusa. Abayobozi b’Uturere 30, batangiranye n’ivugururwa mu nzego z’ibanze, kuva mu mwaka wa 2006, ni 10.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=311&article=10168

Posté par rwandaises.com